Alice Gahunga Durand ni Umunyarwandakazi utuye mu Bufaransa, kuva akiri muto avuga ko yakundaga gushushanya, gukora ibikoresho bitandukanye mu bukorikori, ubu ari muri bamwe bakora ibibaho (tableaux) byiza akoresheje « imigingo » ijyanye n’amabara menshi atandukanye.

Ubu buryo ngo bukaba bwarakoreshejwe no mu kinyejana cya mbere, ku bwa Kakira Umuhungu w’umwami wo mu Gisaka, Kimenyi Getura, aho yakoresheje imigingo mu guha isura nziza inzu zitandukanye.

 

Ubu Alice Gahunga Durand kandi agaragaza ubuhanzi bwe mu mamurika gurisha atandukanye mu Burayi aho yerekana uburyo akoresha mu guhanga bijyanye n’ibihe tugezemo burimo ubuhanga mu gutaka no kunoza bita « Collage, Peinture & Résine.

 

Alice Gahunga Durand

Mu buhanzi bwe kandi akoresha ibikoresho bitandukanye mu guha ubuzima ibisigazwa by’ibikoresho ngo bidapfa ubusa, nk’imyambaro y’ibitenge (Tissu africain, Pagne), impapuro, parasitike (plastique), ibyuma (métal), ibiti (bois) n’ibindi, akavuga ko ubwiza bw’ihisha muri byinshi byose bigahabwa agaciro n’ubireba.

Alice Gahunga Durand ati « Ubwiza bwihisha muri byinshi bigahabwa agaciro n’ubireba. »

 

 

 

 

 

 

 

karirima@igihe.com
Yanditswe kuya 25-01-2015 – na Karirima A. Ngarambe

Posté par rwandaises.com