VISITS : 8385

Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda 2015 yafunguye ku mugaragaro gutora abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 kuri sms .Gutora wandika ijambo Miss mu message ya telephone yawe ugasiga akanya ,ukandika numero z’umukobwa ushyigikiye hanyuma ukohereza kuri 5000,gutora inshuro ushaka biremewe ku mirongo yose y’itumanaho ikorera mu Rwanda.

Dore numero za buri mukobwa uri guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015:
N° Contestants
1 Akacu Lynca
2 Asifiwe Florence
3 Bagwire Keza Joannah
4 Fortunate Angel
5 Gasana Darlene
6 Giriwanyu Ruzigana Joelle
7 Hitayezu Belyse
8 Ihozo Kalisi Sabrina
9 Ingabire Divine
10 Kundwa Doriane
11 Mpogazi Vanessa
12 Mukunde Belinda
13 Mutoni Balbine
14 Mutoni Jane
15 Mutoniwase Flora
16 Naringwa Mutoni Fiona
17 Nyiringango Annick Lachance
18 Rubazinda Yvette
19 Rudasingwa Umuhoza Negritta
20 Umuhoza Nadette
21 Umutoniwase Colombe
22 Uwase Amanda Melissa
23 Uwase Colombe
24 Uwase Vanessa Raissa
25 Uwimana Ariane

Nyuma yo kumenya abakobwa 25 bazahagararira Intara zose ku rwego rw’igihugu muri Miss Rwanda 2015 ,hakurikiyeho igikorwa cyo guhitamo abakobwa 15 bazavamo Miss Rwanda 2015 ,aba bakobwa akaba aribo bazajya mu mwiherero kuri Kivu Serena Hotel uzatangira ku itariki 9/2/2015.
Abakobwa 15 bazamenyekana ku itariki 7/2/2015 kuri Petit Stade I Remera ari naho gutora kuri sms mu bakobwa 25 bazasigaramo 15 bizarangira ,gutora kuri sms bifite amanota 20% muri pre-selection

Kwinjira muri Pre-selection ni 1000frw na 5000frw muri VIP, igikorwa nyir’izina cyo gutangaza Miss Rwanda 2015 ufite ubwiza,ubwenge n’umuco nyarwanda ni ku itariki 21/2/2015 kuri Serena Hotel I Kigali

Mushobora gukomeza kudukurikira kuri Facebook Page yacu yitwa Miss Rwanda,twitter yacu yitwa Miss Rwanda,instagram yacu yitwa Missrwandaofficial

http://www.missrwanda.rw/news/article/gutora-miss-rwanda-2015-kuri-sms

Posté par rwandaises.com