Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yashimiye abanyarwanda bari baturutse ahatandukanye ku mugabane w’u Burayi nko mu Bubiligi, mu Buholandi, mu Bufaransa, mu Bwongereza, Norvege, Luxembourg n’ahandi, bahuririye i Paris bagiye kwakira Perezida Paul Kagame ubwo yari yitabiriye inama ya UNESCO kuwa 27 Gashyantare 2015.
Umuhango wo gushimira abo banyarwanda wabereye muri « Rwanda House » inzu Ambasade y’u Rwanda ikoreramo i Bruxelles mu Bubiligi kuwa 13 Werurwe 2015.
Musare Faustin, umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, wayoboye uwo mu hango, yagarutse ku gushima nka kimwe mu biranga umuco nyarwanda, ati “…bikaba binejeje kuba mwaje ngo duhure nyuma y’ibikorwa byiza mwerekanye mujya gushyigikira umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame i Paris tariki ya 27 Gashyantare.”
Yakomeje agira ati “Benshi mwari mufite izindi gahunda zitandukanye, ariko mwarazihagaritse mwitabira icyo gikorwa bigaragara ko koko mushyigikiye ubuyobozi bwanyu buri mu gihugu. Natwe nk’ababuhagarariye hano, twagirango tubashimire byimazeyo dusangira ikirahure cy’ubusabane.”
Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda Nyinawase Pulcherie na we yafashe ijambo ashimira mu izina rya Diaspora uko muri rusange Abanyarwanda bo mu Bubiligi bitanga bakitabitira ibikorwa byinshi bitandukanye byerekana isura nziza y’u Rwanda mu Burayi, aho bibaye ngombwa hose, ati “simbabeshya kuba ndi Perezida w’iyi Diaspora bintera ishema kubera mwe.”
Umugoroba kandi waranzwe n’ibiganiro bitandukanye, aho buri wese wabishakaga yahawe ijambo.
Abanyarwanda bari i Paris bari banafitiye ubutumwa bwihariye Perezida Kagame
Bamwe mu banyarwanda bari i Paris tariki ya 27 Gashyantare 2015, bari bazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwihariye nk’uko babitangaje mu kiganiro bagiranye na IGIHE.
Alphonse Marie Hagengimana wo muri Diaspora nyaranda yo Bubiligi yavuze ko kuba yitabiriye kuza kwifatanya n’abandi mu gikorwa cyo gushyigikira Perezida Kagame mu Bufaransa biterwa n’ibikorwa byiza amaze kugeraho kandi bigaragara mu guteza imbere Abanyarwanda n’umurego ahorana mu kuzamura igihugu cy’u Rwanda muri rusange.
Hagengimana ati“…kandi jye ndi mu bantu bifuza rwose ko Paul Kagame yakomeza kutuyobora muri manda itaha kuko yerekanye ubushobozi kandi afite imbaraga zo kubikora”.
Yakomeje avuga ko byatuma gahunda yiyemeje kugeza ku rwanda byarushaho kuba byiza ayikomeje, atanga urugero rwa « Vision 2020 », ati “…ndamutse mwiboneye tukavugana nabimusaba rwose agakomeza akatuyobora. Ibi jyewe mbitsimbarayeho cyane.”
Gerard Nshogoza na we waturutse mu Bubiligi yagize ati “Twaje ngo duhagararire n’abatashoboye kuza babyifuzaga, kuko ni igikorwa cy’ingenzi, kuko iyo igihugu gifite ubuyobozi bwiza bituma tugira indangagaciro nyazo, ibi rero tukaba tubikesha Perezida Paul Kagame, turi hano twese turi benshi kuko tunyotewe no kwerekana ko dushyigikiye koko iyi leta yacu ijana ku ijana.”
Si abo Muri Diaspora Nyarwanda yo mu Bubiligi gusa bari bafitiye ubutumwa Perezida Paul Kagame, kuko n’ababyeyi b’abanyarwandakazi baturutse mu Bwongereza bavuze ko bishimiye cyane kuza kumwereka urugwiro n’urukundo bamufitiye, kandi ko bashimishwa no kuza kwifatanya n’urubyiruko ngo berekane akabari ku mutima.
Abo babyeyi bari baje kwizeza Perezida Kagame ko bazakomeza gukundisha igihugu abana bato n’abuzukuru babo, nk’uko bahora babikora, maze umwe muri bo yongeraho ati “…ubu butumwa dutanze buramutse butageze kuri Perezida Kagame twababara rwose.”
Mukande hano murebe ikiganiro IGIHE yagiranye n’abanyarwanda bari bagiye kwakira Perezida Paul Kagame i Paris
Ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga urwo ruzinduko yagiriye i Paris kuwa 27 Gashyantare 2015, Minisitiri w’uburezi Jean Philbert Nsengimana yagejeje kuri abo banyarwanda ubutumwa bw’umukuru w’igihugu, bwo gushimira uko bitabiriye kumuha ikaze mu Bufaransa no kumwereka ko bamushyigikiye, ati “Ibi bikorwa mukora ni byiza cyane kuko byerekana ko muzi icyo mushaka”.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi yanaboneyeho kwibutsa abo banyarwanda ko ibikorwa bakora byimakaza gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », ati “Mwebwe muri mu mahanga mukemera mukanaharanira ko muri Abanyarwanda, aho kera muri za 1990 umunyarwanda wabaga hanze y’igihugu cyane kubera ubuhunzi atifuzaga kwitwa Umunyarwanda. Ibi rero birerekana ko koko u Rwanda rwahindutse rutakibona mu ndorerwamo y’amako, Ubutwa, Ubuhutu n’Ubututsi. »
Ambasaderi Kabare Jaques na we yashimiye byimazeyo Abanyarwanda bose baturutse hirya no hino kuza kwifatanya na bo mu Bufaransa muri icyo gikorwa cyo guha ikaze Perezida Paul Kagame, abifuriza urugendo rwiza abagombaga gukora ingendo ndende basubira mu bihugu batuyemo.
http://www.igihe.com/diaspora/article/bruxelles-abanyarwanda-bashimiwe
Posté par rwandaises.com