Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko umutwe w’ingabo za Loni ziyibungabungamo amahoro, MONUSCO useswa, kuko icyo gihugu cyiteguye kwicungira umutekano nubwo sosiyete sivile n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu bisaba ko manda yayo yongerwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Raymond Tshibanda yasabye abagize Akanama k’Umutekano ka Loni ku wa Kane kubahiriza ubusugire bw’icyo gihugu kugira ngo kicungire umutekano. Hashize imyaka ibarirwa muri 15 MONUSCO iri muri Congo.

 

Ingabo za MONUSCO zikomoka muri Benin zihabwa imidari

Tshibanda yavuze ko igihugu cye cyateye imbere muri politiki n’ubukungu kandi ko cyashoboye guhashya umutwe wa FDLR urwanya Leta y’U Rwanda ushinjwa guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwacyo, biryo MONUSCO ikaba ntacyo imaze.

MONUSCO yoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Congo mu 1999, igizwe n’ingabo 20 000 hafi ya zose ziri mu Burasirazuba.

Muri Mutarama, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon yari yasabye ko ingabo 2000 zivanwa muri Congo zikazakurikirwa n’izindi 6000.

Ariko ubuyobozi bwa MONUSCO bwavuze ko izo ngabo zigabanyijwe byatuma ubugizi bwa nabi bwiyongera cyane mu Burasirazuba bwa Congo.

Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler yagize ati” MONUSCO ntizaguma muri Congo ubuziraherezo, izabungabunga umutekano na demokarasi mu buryo bwa kinyamwuga.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’iya sosiyete sivile 179 yari iherutse gusaba ko MONUSCO yongererwa manda kugira ngo izacunge umutekano mu matora ateganyijwe muri icyo gihugu.

Iyo miryango yabisabye mu gihe hakivugwa ko Perezida Kabila ashobora kwiyamamariza indi manda mu 2016.

Imyigaragambyo yamagana ko Kabila yakongera kwiyamamaza yaguyemo abantu 42 muri uyu mwaka.

Loni ivuga ko abantu babarirwa mu bihumbi bapfuye hagati ya Gashyantare na Werurwe 2013 abandi barenga 100 000 bagahunga mu mirwano y’ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

Yanditswe kuya 21-03-2015 na IGIHE

Posté par rwandaises.com