Abanyarwanda biga muri kaminuza ya UNESCO IHE bafatanyije na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi batangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa ubutumwa butandukanye bwiganjemo ubwo kwamagana abapfobya n’abahakana iyo jenoside.

Mu mugoroba w’itariki ya 7 Mata 2015, Abanyarwanda batuye mu Buholandi batangije ibikorwa byokwibuka ku nshuroya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhango ukaba wabereye muri Kaminuza ya « UNESCO IHE » iherereye mu mujyi wa Delft mu Buholandi.

Wari witabiriwe n’abanyarwanda batuye n’abakorera mu nkengero z’Umujyi wa Delft mu Buholandi, Umushyitsi mukuru akaba yari Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muhango kandi witabiriwe kandi na Prof. Stefan Uhlenbrook, wungirije umuyobozi mukuru w’iyi Kaminuza, hari kandi Guy Beaujot inshuti y’u Rwanda n’umwarimu muri iyi Kaminuza, uyu muhango wanitabiriwe na Safari Emmanuel, uyobora Diaspora nyarwanda mu Buholandi.

JPEG - 177.8 kb
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yatanze ubutumwa bukomeye ku guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Abitabiriye uwo muhango bagize umwanya w’ibiganiro, aho uhagarariye abanyeshuri yashimiye Amb. Karabaranga n’abandi batumirwa baje kubafasha iki gikorwa yavuze ko gikomeye kandi kigomba guhoraho mu kwibuka no guha agaciro abishwe bazira uko bavutse muri jenoside yakorwe Abatutsi.

Ati “Twe nk’urubyiruko tugomba gukora kugirango bitazongera kubaho ukundi. Dufite igihugu kiduha ubushobozi bwo kwiga no gusobanukirwa, byaba byiza tugiye tubukoresha mu gufatanya n’ubuyobozi bwiza buri mu Rwanda kugirango tubungabunge amahoro ari mu gihugu cyacu, tukarwanya twivuye inyuma abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu ijambo rye, Prof. Stefan Uhlenbrook yashimiye abanyeshuri b’Abanyarwanda uko bateguye iki gikorwa, anongeraho ko Kaminuza abereye umwe mu bayobozi, nyuma yo gutanga ubumenyi kandi ikanegera, igatega amatwi abenyeshuri bava mu bihugu bitandukanye mu gushaka umuti w’ibibazo baba barahuye na byo cyangwa bahura na byo, akaba ari muri urwo rwego bazahora bashyigikira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Uyu mwarimu akaba n’inshuti y’ u Rwanda, yagarutse ku bahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, atanga urugero kuri filimi iherutse kwerekanwa na BBC, ati “ibi ni ibikorwa byakagombye guhagurikirwa bigahanirwa nk’uko bahana abapfobya jenoside yakorewe Abayahudi.”

Mu ijambo rye Ambasaderi Karabaranga yashimiye iyi Kaminuza uburyo itanga ubwisanzure bwo gukora ibikorwa nk’ibi byo kwibuka, ati “uyu munsi u Rwanda rufatanyije n’isi yose ruribuka ku nshuro ya 21, miliyoni y’Abatutsi yishwe izira akarengane, kandi ariko dushimira by’umwihariko intwari z’u Rwanda ziyobowe na Perezida Paul Kagame zayihagaritse.”

Amb. Karabaranga yafashe umwanya asobanura ububi bwa jenoside, ati “Jenoside irategurwa ikibabaje kurushaho ni uko abayikora batoneka abayikorewe, bayihakana cyangwa bayipfobya.”

JPEG - 164.6 kb
Guy Beaujot inshuti y’u Rwanda akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya UNESCO IHE

Amb. Karabaranga yakomeje asaba abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda mu Buholandi n’ahandi, guharanira ko nta muntu ugomba kubahindurira amateka cyane cyane ko ari yo nkingi yonyine izatuma babasha kubaka umuryango nyarwanda ukomeye, udashobora kongera kumenerwamo n’abashaka kubiba amacakubiri n’ubwicanyi nk’uko byagaragaye mu butegetsi bwagejeje u Rwanda mu icuraburindi.

Amb. Karabaranga yasoje yibutsa ko n’ubwo u Rwanda rwaciye muri ibi byose, ubu rumaze kuba igihugu gitanga icyizere cy’ ishya n’ihirwe, igihugu gitanga uburinganire ku bana bacyo bose, ntihakirangwa ivangura rishingiye ku bwoko cyangwa igitsina n’uturerere.

Ati ‘ibi byagezweho hakoreshejwe imbaraga nyinshi, mwe rubyiruko ruri muri za kaminuza n’abari munsi yanyu mufite inshingano zikomeye zo kubungabunga ibi byiza mukesha ubuyobozi buriho bububakira inzira y’ejo heza.”

Amb. Karabaranga yanahamagariye Abanyarwanda bose bo mu Buholandi no mu bihugu bihana imbibi bazabishobora kuzaza kwifatanya mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, giteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 11 Mata 2015 mu Mujyi wa La Haye, muri hoteli Carlton, umuhango uzakurikirwa n’ ijoro ry’ icyunamo kizabera muri paruwasi ya « Church of our Saviour ».

 

 

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 8-04-2015 na Karirima A. Ngarambe

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-buholandi-kwibuka-jenoside

Posté par rwandaises.com