Abanyarwanda baba mu Butaliyani batoye abayobozi babahagararira muri Diaspora Nyarwanda yo muri iki gihugu, kuwa 21 Werurwe 2015.

Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu yabereye mu mujyi wa Milano (Casa dei Diriti via Edmondo dei Amicis n°10).

Umyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani yabaye Marie Claire Safari wari usanzwe ashinzwe umucyo n’abategarugori.

Umuyobozi wungirije yabaye Madame Lea Murekatete, Umubitsi Gashugi Jean Claude atorerwa kuba Umubitsi naho Odette Urimubenshi atorerwa kuba Umunyamabanga.

Umwe bagize Diaspora mu Butaliyani, Stanley Safari, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cy’amatora bakoze ari kimwe mu byari biteganyijwe na komite icyuye igihe.

Marie Claire Safari watowe kuyobora Diaspora y’Abanyarwanda mu Butaliyani asimbuye Bonaventure Muvunyi wari amaze kusa ikivi cye.

 

Uva ibumoso ujya iburyo: Odette Urimubenshi, Lea Murekatete na Marie Claire Safari

Diaspora nyarwanda ziri hirya no hino ku isi zigira uruhare mu gukomera ku muco nyarwanda, kandi zikanigira hamwe uko zateza imbere igihugu kavukire(u Rwanda) yaba bo ubwabo cyangwa bakareshya abashoramari gukorera mu Rwanda.

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-butaliyani-diaspora-nyarwanda

Posté par rwandaises.com