Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD rirateganya inama rusange n’abarwanashyaka baryo mu mpera z’iki cyumweru aho bazemeza niba Perezida Pierre Nkurunziza azongera kwiyamamariza indi indi manda nk’umukuru w’igihugu.

Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, Pascal Nyabenda yatangaje ko ishyaka ayoboye rizakora inama idasanzwe kuwa gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 25 Mata 2015 mu mujyi wa Bujumbura.

Yemeje kandi ko ishyaka rishobora kuzatora uwo munsi niba Perezida Nkurunziza azaba umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kamena uyu mwaka.

Abadashyigikiye Perezida Nkurunziza bavuga ko indi manda yaba itubahirije ibigenwa n’Itegeko nshinga aho umukuru w’igihugu yemerewe kumara imyaka itarenze 10 ku buyobozi, muri manda ebyiri z’imyaka 5 zishobora gukurikirana ndetse n’amasezerano ya Arusha yo muri 2005 yakuyeho ibihe by’intambara byari bimaze imyaka 12.

Abamushyigikiye bo bavuga ko manda ye ya mbere idakwiye kubarwa kuko yari yatowe n’abagize inteko ishinga amategeko.

Abatamushyigikiye bamaze iminsi birara mu mihanda bamagana ko yazongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi. Mu cyumweru gishize, Inzego z’umutekano zatatanyije abigaragambyaga zikoresheje imyuka iryana mu maso mu gihe bo bateraga Polisi amabuye.

Yanditswe kuya 23-04-2015  na IGIHE

Posté par rwandaises.com