Aho ikirego Urugaga rw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France/ CRF) ruregamo Canal+ ku kwitwaza ubwisanzure bw’Itangazamakuru igapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bicishijwe mu ikinamico, kigeze haratanga icyizere n’ubwo hakibura amezi menshi ngo icyo kirego gifatweho umwanzuro wa nyuma.
Mu kiganiro na IGIHE, Me Richard Gisagara uburanira CRF, yagize ati: « Tariki ya 14 Mata l 2015, Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris bwakiriye ikirego cy’Urugaga rw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, rwasabaga ko hahagarikwa amategeko arengera ubwisanzure bw’itangazamakuru icyo gihugu kigenderaho, kuko rwasangaga yimakaza ugupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’ikinamico ryahise kuri televiziyo ‘Canal+. »
Aya mategeko uko ari 2 Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris akaba ari yo bwagenderagaho buhakana gukurikirana « Chaîne Canal+ » mu nkiko ku bwisanzure bw’Itangazamakuru iregwamo na CRF (Communauté Rwandaise de France)
Nyuma yo kwanga kwakira ikirego kwa Pariki ya Repubukika y’u Bufaransa, Ishyirahamwe ry’abanyarwanda mu Bufaransa CRF ryari ryasabye ko urubanza rusubirwamo mu Bushinjacyaha bw’Urukiko rw’ubujurire tariki ya 9 Werurwe 2015, aho Umushinjacyaha mukuru (Procureur Général) mu Mujyi wa Paris yanze ko rusubirwamo.
Icyemezo cya nyuma cyafashwe n’Urukiko ku wa kabili tariki ya 13 Mata 2015, Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rutangaza ko rwemeye ikirego cy’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bo mu Bufarana CRF.
Uru rukiko rwavuze ko iki cyemezo kizafasha n’andi mashyirahamwe kurengera inzirakarengane zazize jenoside cyangwa intambara n’ibindi bituma habaho ibyaha byibasira inyoko muntu
Me Richard Gisagara, umwunganizi w’ishyirahamwe CRF mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko anejejejwe n’iki cyemezo gifashwe kuko ari intambwe y’intsinzi yifuza ko CFR yageraho, ati: « Ntitwibagirwe ko urugendo rukiri rurerure kandi rurimo inzitizi nyinshi. »
Me Gisagara yakomeje avuga ko nyuma y’iki gikorwa umuntu yavuga ko ari intambwe ya mbere, Urukiko rw’ubujurire rwa Paris ruzoherereza iki cyemezo Urukiko rusesa imanza, rukaba ari rwo ruzabyemeza.
Me Gisagara akomeza avuga ko niba Urukiko rusesa imanza (Cour de Cassation) rubyemeje ubwo Ishyirahamwe CFR rizoherezwa muri « Conseil Constitutionnel » ari na yo izafata ibyemezo bya nyuma kuri uru rubanza.
Me Gisagara ati: « Birumvikana ko hasigaye amezi menshi kugirango tumenya niba koko « Chaine Canal+ » izabazwa n’ubucamanza ibyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Me Gisagara yanatangaje ko n’ubwo Pariki igenda ishyiramo imitego, ishyirahamwe ry’abanyarwanda bo mu Bufaransa CRF, yunganira, ryerekana imbaraga n’ubushake bitangaje mu gukurikirana iki kirego, akongeraho ko nibyanga itazahwema kubigeza mu rukiko rw’u Burayi rurengera uburenganzira bwa muntu (Cour Européenne des Droits de l’Homme) aho noneho yaba irega Leta y’u Bufaransa bibaye ngombwa.
karirima@igihe.com
Posté par rwandaises.com