Mu Rwanda hamaze gutangizwa urubuga rwa Internet ruzajya rufasha abantu gushaka Amategeko ku buryo bworoshye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse rukanifashishwa herekanwa uko amategeko amwe yagiye akoreshwa n’abacamanza.

Umwihariko w’urwo rubuga, ni ukwerekana mu mategeko akoreshwa cyane, uko buri ngingo y’amategeko yagiye inonosorwa cyangwa ikoreshwa n’abacamanza bituma umuntu ashobora kumva neza icyo iyo ngingo ivuga.

Urwo rubuga rufite ibice bitatu. Icya Mbere kigenewe gufasha kubona amategeko ariho, ugendeye kucyo wifuza kumenya, aho urukoresha yandika mu ishakiro icyo yifuza kumenya akabona amateko yashyizweho kuva muri 1994 yerekeranye n’icyo yanditse.

Igice cya kabiri kiriho imanza z’ikitegererezo zaciwe n’inkiko zo mu Rwanda. Nazo zigaragara wandika mu ishakiro icyo ushaka, ukabona imanza zerekeranye n’ibyo wanditse.

Ikindi gice kigize uru rubuga, ni umwanya abarukoresha bahanahaniramo ibitekerezo ku ngingo zijyanye n’amategeko mu rwego rwo kurushaho kumenya no gusobanukirwa amategeko y’u Rwanda.

Me Richard Gisagara

Mu kiganiro na IGIHE, Me Richard Gisagara, wunganira abaregwa mu bihugu by’u Rwanda no mu Bufaransa akaba ariwe wagize igitekerezo cyo gushinga urwo rubuga, yatangaje ko abazarukoresha bazajya batanga ibitekerezo bijyanye n’uko babona amategeko amwe n’amwe, no kugira ngo umubare w’abavuga ko batayazi ugabanuke.

Uru rubuga rugaragara kuri Internet, rukozwe mu ikoranabunga rihegezweho rizwi nka “Bêta”.

Kugira ngo usobanukirwe n’amategeko, Sura www.itegeko.com

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 21-04-2015  na Karirima Ngarambe

Posté par rwandaises.com