Perezida w’u Bufaransa François Hollande yandikiye Perezida Paul Kagame ashima uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Mu butumwa dukesha Ambasade y’u Bufaransa i Kigali, Perezida Hollande yandikiye
Perezida Kagame yifuriza u Rwanda n’Abanyarwnda umunsi mwiza w’ubwigenge wizihizwa tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka, anavuga ko ashima uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique na Sudani.

Yakomeje avuga ko yizeye ko u Rwanda ruzakomeza iterambere ryarwo rwubaha uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Mu mpera z’uyu mwaka mu Bufaransa, hateganyijwe inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mihindagurikire y’ikirere, izwi nka COP21, izahuriza hamwe abakuru b’ibihugu.

 

Perezida w’u Bufaransa, François Hollande

Perezida Hollande mu butumwa bwe yavuze ko u Rwanda rugira uruhare runini ku bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse ko yiteze umusanzu warwo mu guhangana n’iki kibazo cyugarije ku Isi.

Abanyarwanda ni bamwe mu bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo bizashingirwaho n’abakuru b’ibihugu hafatwa imyanzuro muri iyi nama mu gikorwa cyabaye tariki ya 06 Kamena 2015.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze kuzamo agatotsi kubera ahanini uruhare rw’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi iki gihugu kitaragaragaza, gusa ubwo yari mu ruzinduko mu Bufaransa kuwa 27 Gashyantare 2015, Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo cyihariye u Rwanda n’u Bufaransa bifitanye.

Mu kiganiro na televiziyo France 24 icyo gihe yagize ati “Nta kibazo cyihariye kiri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa. Gusa umubano hagati y’ibihugu byombi ushobora kuba mwiza kurushaho.”

U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. U Bufaransa bwo bubihakana buvuga ko mu gihe cya Jenoside abasirikare babwo batabaye abaturage gusa ntibivange mu bwicanyi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wasubitswe mu mwaka wa 2006 ubwo ubutabera bw’u Bufaransa bwasohoraga impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda biganjemo abasirikare, gusa wongera gusubukurwa tariki ya 29 Ugushyingo 2009.

Yanditswe kuya 3-07-2015  na Philbert Girinema

http://www.igihe.com/politiki/article/perezida-hollande-yacyeje-ibikorwa

Posté par rwandaises.com