Urubyiruko rusaga 700 rwateraniye mu ihuriro ryarugenewe i Dallas muri Texas mu nyubako za Texas Christian University, rugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rwabohowe n’urubyiruko nkabo, kandi ko ubwitange bw’urwo rubyiruko rutapfuye ubusa kuko ubu igihugu gihagaze neza, nubwo urugendo rukiri rurerure.

Yagaragaje ko hakiri ibibazo u Rwanda ruhura nabyo nubwo bitari nk’uko byari bimeze mbere asaba urubyiruko kugira uruhare mu kubibonera ibisubizo.

Yagize ati“Dukeneye igisekuru gishya cy’abakemura ibibazo, muri icyo gisekuru.”

Asobanura uburyo ibibazo u Rwanda ruhura nabyo byagiye bikemuka, yatanze ingero agaragaza ko mbere u Rwanda rwari rwarokamwe n’ibyorezo, amacakubiri, atanga urugero ku burezi ko mu myaka irenga 30 mbere ya 1994 abantu basanga 2000 ari bo bari barangije kaminuza, none ubu 11,000 basoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza buri mwaka, ku buryo ikibazo gisigaye ari ukongera ireme ry’uburezi.

Umukuru w’igihugu yasabye urubyiruko gukomeza guharanira kuba indashyikirwa no gukora ibikorwa bitanga umusaruro.

Yagize ati “Ubumenyi mufite n’indangagaciro ntacyo bizabamarira niba mutabibyaza umusaruro.“

Yibukije urubyiruko ko rukwiye guhaha ubumenyi ku bihugu rutuyemo , rukabukoresha mu guteza imbere igihugu cyarubyaye.

Yagize ati “Biraturusha byinshi, mubihahemo ubwenge. Ntimuzadutenguhe ku byo tuba tubatezeho. Ntawe ugomba kuvuga ngo nananiwe, ngo mbivuyemo byagushyira mu gihombo gikomeye.”

Yasabye buri wese kugira ibyo ashyira imbere, ati “Uko muhaha ubumenyi, mukomeze kwita ku bunyarwanda bwanyu n’umurage nyafurika, ibyo mwigira hano, bigomba kubafasha kuba Abanyarwanda beza b’agaciro kandi mukaba Abanyarwanda baharanira ko igihugu cyabo kirushaho kuba cyiza. »

 

Yakomeje agira ati “Nta kintu kigomba kugukura ku uwo uri we, ubunyarwanda bwawe ugomba kubukomeraho ntihazagire ukumvisha ko ugomba kubuvaho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko hari uburyo bwinshi umuntu yagaragaza urukundo afitiye igihugu cye.

Yagize ati“Niba uri aha uyu munsi ni ku bw’urukundo ufitiye igihugu cyawe. Dufatanye tuzakigeze ahakwiye.”

 

 

 

 

Yanditswe kuya 23-05-2015  Murindabigwi Meilleur
 http://www.igihe.com/diaspora/amahuriro/article/impanuro-perezida-kagame-yahaye
Posté par rwandaises.com