Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RDGN (Rwanda Diaspora Global Network), Intara ya gatandatu y’u Rwanda nk’uko bikunze kwitwa, burategura inama y’iminsi itatu izabera i Kigali igamije kurushaho kunoza imikorere y’iri huriro.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa RDGN, Alice Cyusa, yavuze ko iyo nama izaba igamije kwigira hamwe uko hanozwa imikorere y’iri huriro.

Yagize ati “Bizaba ari umwanya mwiza tuzaganiraho ibijyanye n’umuryango wacu mugari wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, kugira ngo turusheho kwigira hamwe uko twakomeze guteza imbere imikorere hagati yacu ubwacu, ndetse n’uburyo bunoze twakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu.”

 

Alice Cyusa, Umuyobozi wa RDGN

Alice Cyusa yakomeje avuga kandi ko impamvu y’ibi biganiro kandi ari ukwigira ugushyira mu bikorwa umurage w’urugero rutangwa n’abayobozi b’u Rwanda.

Yagize ati “Dufite ingero nziza dukura mu gihugu, z’imiyoborere myiza, kandi rero twishimira ibiganiro abayobozi b’igihugu cyacu badahwema kutugezaho uko baje mu bihugu dutuyemo, biduha kandi bidutera akanyabugabo mu gushaka gufatanya n’abandi banyarwanda bari mu gihugu gukomeza kubaka igihugu cyacu nkuko bigomba, kandi ngo ‘umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. »

Visi Perezida wa RDGN, Norbert Haguma, yavuze ko iyi nama izafasha Abanyarwanda baba mu mahanga gusigasira iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “ Iyo urebye usanga Abanyarwanda baba hanze benshi bashaka gufatanya ngo bateze igihugu imbere kandi nabo ariko biteza imbere, twe rero inshingano zacu ni ugukomeza kubisigasira.”

Ikindi kigamijwe muri iyi nama ni ukongera umubare w’Abanyarwanda baba mu mahanga baza mu Rwanda muri buri mpera z’umwaka, bagakangukira n’ibikorwa byo gushora imari mu gihugu cyababyaye.

Haguma ati “Turifuza ko uyu mubare wakwiyongera by’intangarugero, tukabasaba cyane ko baza no gushora imari iwabo, gufasha aho bikenewe nko mu burezi, umuco n’ibindi, ndetse bagakangurira inshuti zabo, z’u Rwanda mu kuza muri ibyo bikorwa, mu bukerarugendo, n’ibindi.”

Norbert Haguma yatangaje ko iminsi ibiri ya mbere bazagira inama ifunguye mu biganiro, umunsi wa gatatu ube uwo guhura n’ubuyobozi bwa RDGN mu gushyiraho no gufata ingamba z’ibyatanzwemo inama.

Muri iyo minsi ibiri ya mbere y’inama, ku wa mbere bazaganira cyane ku bunyarwanda mu mahanga, isura y’u Rwanda uko imeze ubu, n’icyo umunyarwanda yakora kugirango agire umwanya mu iterambere ry’igihugu cye kandi atuye mu mahanga.

Bazanareba aho igihugu kivuye n’aho kigeze, mu rwego rwo kuvuga bati “twe nk’abadiaspora b’abanyarwanda mu myaka iri imbere twakora iki?”

Ku munsi wa 2 baziga uko Diaspora yakwigira cyane ku Rwanda ibijyanye n’imiyoborere myiza, aho bazaganirizwa ndetse na Dr.Anastase Shyaka uyobora RGB, bakazarebera hamwe uburyo bakomeza guhuza ibikorwa bya za Diaspora, ku rwego rw’isi (RDGN), no mu nzego z’ibihugu cyangwa se mu nzego z’uturere mu bihugu, ibi bikazakomeza kubafasha kugira koko intero ibe imwe mu bikorwa bagenda bageraho.

Visi Perezida wa RDGN, Norbert Haguma

Haguma akomeza agira ati “Hari kandi ibyo twishimira byagezweho, nko kuba twarabashije kwishyiriraho ubuyobozi biciye mu matora, kandi tukishyiriraho inzego zidufasha guhanahana amakuru (communication) n’ibindi.

Umunsi wa 3 uzaba ari uwo gufata imyanzuro y’ibikorwa bifuza ko byazagira akamaro nk’uko babyifuza mbere y’uko manda y’abayoboye RDGN igera ku musozo, bityo abazabasimbura bakabona aho bakomereza.

Iyi nama izaba kuva tariki 27 Nyakanga kugeza kuya 29, izaba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Being Rwandan In a globalized world’, ikaba yaratumiwemo abagize Diaspora Nyarwanda, ihuriza hamwe Abanyarwanda baba, bakora cyangwa biga mu mahanga.

ABakeneye ibindi bisobanuro kuri iyo nama babisaba banyuze kuri email: rdgnkomite@gmail.com

Karirima@igihe.com

http://www.igihe.com/diaspora/article/abanyarwanda-baba-mu-mahanga

Posté le 24/07/2015 par rwandaises.com