Tariki ya 10 Nzeri 2015 Inama y’Abaminisitiri yemeje Amb. Olivier Nduhungirehe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi, ibintu byamuteye ishema n’ishimwe rikomeye kubera imirimo Igihugu cyamushinze.

IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye na Amb. Olivier Nduhungirehe wari umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kuri ubu witegura gutangira imirimo mishya yo guhagararira Igihugu mu Bubiligi.

Amb. Olivier Nduhungirehe azuzuza 40 tariki ya 13 Nzeri 2015, arubatse afite umugore n’abana babiri, umukobwa w’imyaka 8 n’umuhungu w’imyaka 6.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Gestion fiscale yavanye muri Kaminuza ya ULB ( Universite Libre de Bruxelles-Institut Solvay). Afite kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Licence) mu mu mategeko yayiherewe muri UCL (Université Catholique de Louvain) .

IGIHE: Ni iyihe mirimo wakoze nyuma yo kurangiza kwiga?

Amb. Nduhungirehe: maze kurangiza Kaminuza nabaye umujyanama w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, dukomeza gukorana no muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho bari bamuhaye indi mirimo.

Nigishije kandi muri Kaminuza eshatu nk’umwarimu udahoraho (Professeur visiteur), aho nigishaga amasomo ajyanye n’ibyamategeko, muri ULK, Kaminuza y’Abadivantisite na Kaminuza y’i Kabgayi.

Nyuma naje kujya mu kanama gashinzwe kuvugurura amategeko y’ubucuruzi ( Cellule de forme du droit des affaires/Business Law Reform Cell) muri Minisiteri y’Ubutabera, ariho navuye njya muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, aho nabaye umujyanama wa mbere kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2010.

Navuye muri Ethiopia njya gukorera muri Ambasade y’u Rwanda i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho nari umujyanama wa mbere wa Ambasaderi. Nari mfite kandi umwanya bita « Deputy permanent Representative et Permanent Mission of Rwanda to the Unitd Nations ».

Natashye mu Rwanda muri Gicurasi 2015 aho nagizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga ni ako kazi nakoraga kugeza ubu.

IGIHE: Wwakiriye gute inkuru yo kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi?

Amb. Nduhungirehe: icyizere Perazida wa Repubulika Paul Kagame yangiriye nacyakiranye ibyishimo byinshi kubera impamvu ebyiri z’ingenzi: kungira umwe mu bamuhagarariye ku rwego rwa Ambasaderi no kuba yanyohereje kumuhagararira mu gihugu cy’u Bubiligi.

Ambasade y’u Bubiligi ni irakomeye kubera ko u Bubiligi n’u Rwanda dufitanye amateka, ubutwererane bukomeye kuva kera, kandi akaba ari cyo gihugu kirimo Abanyarwanda benshi mu batuye hanze.

IGIHE: ni ubuhe butumwa waha Abanyarwanda bo mu Bubiligi bagutegereje?

Amb. Nduhungirehe: Ubutumwa n’aha Abanyarwanda bo mu Bubiligi ni ugukomeza gukunda igihugu nk’uko bibagaragaraho kenshi, bakagikorera kandi biteza imbere n’imiryango yabo bashora imari mu mishinga yo mu Rwanda.

IGIHE: uhuye n’umuntu utazi u Rwanda wamusobanurira gute iki gihugu?

Amb. Nduhungirehe: u Rwanda ni igihugu kigeze kure kandi kivuye mu icuraburindi ariko ubu kikaba kimwe mu bihugu byo ku Isi gitangwaho urugero.

Gifite umutekano n’amahoro bitandukanye cyane n’aho cyavuye, igihugu cyiteje imbere mu byerekeye ubukungu n’ishoramari kubera imiyoborere gifite no kurwanya ruswa n’ibindi.

Undi mwihariko ni uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi twiyemeje kohereza ingabo z’u Rwanda mu mahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, kuko twifuza ko ibyatubayeho bitazongera, aho umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda n’Abanyarwanda ntitwakwemera ko byongera gusubira.

Twohereje ingabo zacu muri Sudani, Centrafrique , Haïti n’ahandi. Ibi byatugize igihugu cya Gatanu ku Isi gitanga ingabo muri UN, bikaba bishimishije.

IGIHE: Kuba wari mu bahagarariye u Rwanda muri Loni, ni iki byabasigiye?

Amb. Nduhungirehe : kuba narabaye umudiporomate wari wungirije Ambasaderi mu muryango w’Abibumbye byampaye expérience ikomeye cyane […] Twari mu kanama k’umutekano ku Isi kandi hari mu gihe gikomeye cyane aho hari amakimbirane mu karere u Rwanda ruza imbere mu gushaka gukemura ibyo bibazo.

Muri ako kanama k’umutekano umuntu ahuriramo n’ibihugu byinshi bifite amateka atandukanye, mugomba kuganira, mushyikirana no kumvikana ku myanzuro igomba kwemezwa. Bizamfaha mu kazi kandi ngiyemo nk’Ambasaderi.

IGIHE: Ni iki kikuruhura nyuma y’akazi?

Amb. Nduhungirehe: Nyuma y’akazi nkunda kuba ndi kumwe n’umuryango wanjye gusabana n’abandi, guhura n’inshuti n’abavandimwe tukaganira ku ngingo zinyuranye.

Nkunda umupira w’amaguru cyane championnat y’amakipe y’Abafaransa, kuko nkunda ikipe ya « Olympique de Marseille » kenshi ku muri Weekend ndayikurukirana.

Mu Rwanda ndi umukunzi wa Mukura VS, nkunda kandi umuziki cyane cyane Country Music.

IGIHE: Tugushimiye umwanya waduhaye

Amb. Nduhungirehe : Nanjye ndabashimiye

Yanditswe kuya 12-09-2015  na Karirima Ngarambe

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-olivier-nduhungirehe-ugiye-guhagararira-u-rwanda-mu-bubiligi-ni-muntu-ki?var_mode=calcul

Posté le 13/09/2015 par rwandaises.com