Abanyarwanda n’incuti zabo batuye k’umugabane w’u Burayi bari mu myiteguro, mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo igikorwa cya ‘Rwanda day’ gitangire mu gihugu cy’u Buholandi, ahateganyijwe guhurira imbaga y’abantu barenga ibihumbi 4000, bazitabira bakaganira imbona nkubone na Perezida Kagame, tariki ya 3 Ukwakira 2015.

Abahagarariye u Rwanda mu bihugu biri hano ku mugabane w’ u Burayi, n’abayobozi ba Diaspira bavuga ko imyiteguro iri kugenda neza, ndetse abantu biteguye kuzahanyurana umucyo.

 

Ambasaderi Jacques Kabale uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, u Butariyani, Portugal, Grece na Monaco

Amb. Jaques Kabare yagize ati: Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, U Butariyani bakiranye ibyishimo byinshi inkuru nziza yo kongera kwitabira igikorwa cya Rwanda Day kizabera mu Buholandi, aho bazongera bakabona umwanya wo kuganira na Perezida Paul Kagame, urasanga bafite ubushake, twe nka Ambasade, tukimara kumenya amatariki twahuye nabo tubibagezaho tunyuze mu mashyirahamwe atandukanye abahuza, ariko iyo urebye kubera inyota nyinshi bafitiye kubonana na Perezida Kagame, igikorwa bakigize icyabo rwose, barimo barashyira ibintu kuri gahunda mu buryo bushimishije.

Biteganyijwe ko bazaturuka mu Bufaransa mu mijyi itandukanye n’ubwo ari igihugu kinini bwose barabyiyemeje.

Hari n’abandi bazaturuka mu Butariyani cyane cyane mu mijyi nka Rome na Milan, imyiteguro rero irimo iragenda neza kandi biritabirwa ku bwinshi rwose, ubu tumaze kugera ku bantu 300 bazitabiriya Rwanda Day mu Buholandi.

 

Nkulikiyinka Christine uhagarariye u Rwanda mu Gihugu cya Sweden, Norvège, Finnland, Danamark na Iceland

Amb. Christine Nkurikiyinka Ati: urabona ko ari ibintu bibashishikaje kuko baherukaga no kwitabira Rwanda Day yabereye London.

Ikintu gitangaje ni ukuntu usanga batitaye kubilometero byiinshi cyane biri hagati ya hano n’u Buholandi, kuko kuva muri ibi bihugu bya Sweden, Norvège, Finnland, Danamark na Iceland ni kure kuko hari urugendo rw’amasaha agera kuri 17 muri Bus, ni icyerekana ko koko bishimiye kuzajya kuganira na Perezida Paul Kagame.

 

Musare Faustin Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

Musare Faustin Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi nawe yagize ati: Hano mu Bubiligi turateganya ko hazava abanyarwanda bagera ku bihumbi 3.000, kandi amashyirahamwe atandukanye bageze kure bitegura kwakira ibikorwa nka biriya cyane Rwanda Day mu Bubiligi babyumva vuba cyane bamaze kubigiramo ubunararibonye cyane ko hari n’abanyarwanda benshi.

Usanga twe muri Ambasade icyo dukora ari ukubaha amakuru baba bakeneye kuko ibindi barabyikorera mu rwego rwa za Diaspora n’andi mashyirahamwe atandukanye ahuza abanyarwanda.

Musare akomeza avuga ko nk’uko bisanzwe mu Buholandi bigaragara cyane ko bazahaserukana umucyo, cyane ko ari na hafi, igikorwa kikaba kizaba ari muri Week End.

 

Providence Tuyisabe uyobora Diaspora Nyarwanda mu Budage

Providence Tuyisabe uyobora Diaspora Nyarwanda mu Budage yavuze ko abanyarwanda baba mu Budage batazatangwa no kujya kwakira no kuganira na Perezida Kagame muri Rwanda day 2015 mu Buholandi, akomeza avuga ko barimo kwitegura ku buryo hamaze kwiyandikisha abarenga 100.

 

Amb. Mukantabana Mathilde, uhagararaiye u Rwanda muri USA

Ambasaderi Mukantabana Mathilde, uhagarariye u rwanda muri USA nawe yabwiye IGIHE ko hari abanyarwanda batari bake bari kwitegura kuza mu Buholande kuganira na Perezida Kagame.

Usibye abanyarwanda baba mu mahanga kandi, Rwanda Day izitabirwa n’abanyarwanda bazatuka mu Rwanda, harimo abanyapolitiki, abikorera ku giti cyabo.

Yanditswe kuya 15-09-2015 na Karirima Ngarambe

karirima@igihe.com

Posté le 13/09/2015 par rwandaises.com