Perezida Kagame azaganira n’Abanyarwanda basaga ibihumbi bine baba mu Buholandi no mu bindi bihugu by’i Burayi tariki ya 3 Ukwakira, mu gikorwa gihuriza hamwe Abanyarwanda baba mu mahanga kizwi nka Rwanda Day bakaganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Amb. Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko ari ishema kuzakira Perezida Kagame.
Ati « Ni ishema rikomeye kwakira Perezida Paul Kagame muri Rwanda Day kuri twe duhagarariye u Rwanda no ku Banyarwanda batuye mu Buholandi n’ahandi bazitabira iki gikorwa baturutse mu bindi bihugu by’u Burayi, hari n’abazaturuka ku mugabane wa Amerika. »
Amb. Karabaranga yakomeje atangaza ko Abanyarwanda bagera ku bihumbi bine n’inshuti zabo bazaturuka mu bice bitandukanye aribo bazatabira iki gikorwa.

Amb. Karabaranga yavuze ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko kuzaganira na Perezida ati kuko ruzahungukira bwinshi.
Yagize ati « Kuza kuganira na Perezida Paul Kagame n’amahirwe adasanzwe, bizabafasha mu buzima bwabo kuko impanuro ze zirubaka by’igihe kirekire. »
Kuva mu mwaka wa 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, n’i Londres mu Bwongereza.
Abanyarwanda babyifuza baziyandikisha kugirango babashe guteganyirizwa imyanya bifashishije email rwandadaynetherlands@gmail.com naho nimero ya telefoni +31 684 10 90 48
Ikiganiro »> kirambuye IGIHE yagiranye na Amb. Karabaranga
karirima@igihe.com
Posté le 06/09/2105 par rwandaises.com