U Rwanda rwatoranyijwe kuzubakwamo ikigo kizafasha ibihugu bya  Afurika  gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs, Center for Africa)  nyuma yo  gutungurana rukaba intangarugero mu ntego z’ikinyagihumbi(MDGs).

Izi ntego ziratangizwa ku wa gatanu tariki ya 25 Nzeri  2015. U Rwanda rutoranywa kubakwamo iki kigo.

Perezida Paul Kagame uri  i New York ahagiye gutangirizwa intego z’iterambere rirambye, yashimye aya mahirwe yahawe u Rwanda, yemeje ko ruzayabyaza umusaruro wayo ukagera kuri benshi.

ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2015,  habaye inama mpuzamahanga y’ yabanjirije itangizwa ku mugaragaro ry’iyi gahunda. U Rwanda rwashimiwe uburyo rwabaye intangarugero mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi, ndetse na Perezida Kagame ashimirwa  nk’umuyobozi wagaragaje ubwitange budasanzwe ngo izi ntego zigerweho mu Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wa Loni na Perezida Kagame mu nama kuri SGDs muri Nyakanga 2015
Umunyamabanga mukuru wa Loni na Perezida Kagame mu nama kuri SGDs muri Nyakanga 2015

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayitabiriye  iyi nama yabereye muri Kaminuza ya Columbia, yijeje abatuye Isi ko umusaruro w’iki kigo uzabageraho.

Yagize ati “Kizaba ihuriro ryo  gusangira ubumenyi hagati ya za kaminuza , ibigo by’abikorera kandi tuzaharanira ko icyo kigo kiba ahantu hakorerwa ubushakashatsi…”

Ayo mahirwe ngo ntazagarukira aho kuko hazajya hahurira ibyiciro bitandukanye  by’abantu bakungurana ibitekerezo, ndetse banahasangirira ubumenyi bafite; hagafasha kugeza kuri benshi gutangaza ibitanga umusaruro bigera ku babigenewe bose.

Yagaritse kuri MDGs, aho hari abagiye berekana ko iyi gahunda imaze igihe gito, nyamara asanga hari isomo abatuye Isi bagiye bavanamo, ndetse u Rwanda rukaba rwarayitwayemo neza n’ubwo rwari ruvuye mu bibazo bitandukanye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi igasiga ubukene n’ibindi.

Izo ntego ngo zahinduye imibereho y’Abanyarwanda , ni muri urwo rwego muri SDGs ari igihe cyo kwibaza ibyakomeza kwitabwaho bugatezwa imbere, iri terambere rikaba irirambye koko.

Izi ntego nshya, azizeyeho kuzafasha za miliyoni z’abatuye Isi kwivana mu bukene bwugarije abenshi muri bo, u Rwanda narwo ruzaziheraho ruzamura imibereho y’abaturage bacyugarijwe n’ubukene.

Kugira ngo bigerweho ariko ngo buri gihugu cy’Isi kigomba kwerekana ubushake bwacyo, kuko nta bufatanye byagorana kugerwaho.

Biteganyijwe ko iki kigo kizubakwa mu Rwanda kizagira  amashami muri Afurika y’Epfo na Senegal, gishobora gutangira mu mpera za 2016.

Ku wa kane, u Rwanda rwashyize umukono ku nyandiko yo kwemera kucyubakwamo .

Intego z’ikinyagihumbi zatangiye mu mwaka wa 2000, zimaze imyaka 15 zari ingingo 8, zigiye gusimburwa n’intego z’iterambere rirambye 17.

Izo ntego ziratangizwa mu nama ya Loni, iteganyijwe kubera ku kicaro gikuru cyayo, inama yitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo, abayobozi muri Loni, abakuru b’ibihugu na za guverinoma, Papa Francis n’abandi.

by NTAKIRUTIMANA DEUS

http://www.imvahonshya.co.rw/amakuru/u-rwanda-rwahembwe-kubakwamo-ikigo-kizafasha-afurika-muri-sdgs/

Posté le 25/09/2015 par rwandaises.com