Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo, biturutse ku cyifuzo cya Guverinoma y’ U Rwanda, Polisi y’Igihugu cy’ U Buholandi yinjiye mu mazu abiri ya Madamu Ingabire Victoire ari muri icyo gihugu ikuramo ibikoresho birimo impapuro na za Mudasobwa bishyikirizwa ubucamanza.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru Reuters avuga ko abashinjacyaha bo mu Buholandi bavuga ko impamvu binjiye muri izi nzu bagakuramo ibyo bintu, ari uko igihugu cy’u Rwanda cyabibasabye mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso kugira ngo Ingabire Victoire ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba no gushinga umutwe witwaje intwaro abe yacirwa urubanza mu buryo bwihuse.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’ U Buholandi yagize ati : «Iki ni icyifuzo gikurikije amategeko twagejweho na Leta y’U Rwanda mu iperereza ryakozwe igihe kinini ko akekwaho ibyaha by’iterabwoba».

Uyu muvugizi w’ubushinjacyaha yakomeje atangaza ko nyuma yo gufata izi mpapuro na za mudasobwa, urukiko rwo mu Buholandi ruzareba ko mu kubifata hakurikijwe amategeko n’inzira za nyazo mbere y’uko byoherezwa mu Rwanda, ariko yongeraho ko iki cyemezo gishobora kuzafata amezi.

Twababwira ko Polisi y’ U Buholandi yafashe ibi bikoresho mu gihe Ingabire Victoire kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2010, yari yitabye Urukiko Rukuru rwa Repubulika, aho yari agiye kujuririra icyemezo giheruka gufatwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwategetse ko yongera gufungwa indi minsi 30 mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza Umucamanza azatangaza icyemezo cye kuri iki kibazo niba Ingabire Victore Umuhoza azakomeza kuburana afunze cyangwa azajya aburana ari hanze.

Ruzindana RUGASA

http://www.igihe.com/news-7-11-9183.html

Posté par rwandanews

 

facebook