Jacqueline Murekatete, umunyarwanda w’imyaka 30, yatangije ku mugaragaro umuryango yashinze GSF (Genocide Survivors Foundation) ufite ikicaro gikuru mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ugamije kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside.

GSF zimwe mu nshingano zawo harimo kwigisha abantu icyo jenoside aricyo, kurwanya abahakana jenoside zabaye mu Isi gufatanya n’indi miryango irebwa nicyo kibazo ndetse na za guverinoma n’abantu ku giti cyabo, gufasha abarokotse jenoside mu bintu bitandukanye harimo uburezi, imibereho myiza no kwiteza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.

Murekatete yavukiye mu Rwanda mu cyahoze ari Gitarama ,ubu ni mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kinihira, akurira kwa nyirakuru ubyara nyina ahahoze hitwa muri Gikongoro , ubu ni Akarere ka Nyamagabe, umurenge wa Musange, ubu atuye mu mujyi wa New York aho amaze imyaka 20 nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe Abatutsi, akabura ababyeyi be bombi n’abavandimwe 6, icyo yari afite imyaka 9.

Murekatete afite impamyabumenyii muri Politiki (Science Politique) yahawe na Kaminuza ya « New York University » n’impamyabumenyi mu mategeko yakoreye mu ishuri rihanitse ry’amategeko ryitwa « Benjamin N. Cardozo School of Law », ubu akaba akora umwuga w’ubwunganizi mu mategeko ( Avocate) mu mujyi wa New York.

Mukiganiro Murekatete yagiranye na IGIHE, yagize ati « jenoside yabaye mfite imyaka 9, nk’abandi bose bahigwaga kiriya gihe nanyuze muri byinshi bibi, mbona amahano menshi umwana ungana nanjye atarakwiye kubona, kandi ndokoka inshuro nyinshi abashakaga kunyica.

Nagize amahirwe yo gusigarana marume wari utuye ino muri Amerika, aramfasha mugeraho mu 1995, andera kibyeyi, ntangira ubuzima bushya.

Natangiye kuvuga kuri jenoside yakorewe Abatutsi mfite imyaka 16.

ku myaka 16 naje kumva umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abayahudi witwaga David Gewirtzmana aho yari yaje gutanga ubuhamya n’ibiganiro mu kigo nigagamo, bimpa imbaraga nanjye zo kuvuga ibyo nabonye kandi nabayemo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,

Nk’umuntu warokotse jenoside yakorewe Abatutsi zimwe mu nshingano numva mfite mu buzima bwanjye, harimo kuvuga ibyabaye muri iyo jenoside nkabitangira ubuhamya nkiriho, nkavugira abatarabashije kurokoka nkanjye, mu buryo bwose nshoboye ngafatanya mu kongera kubaho n’ izindi mpfubyi n’abapfakaye muri jenoside twasigaranye.

Nguko uko natangiye kugenda mu mashuri menshi hano, kuri radio na Tereviziyo, mu biganiro mbwirwaruhame bitandukanye hano muri Amerika no mu bindi bihugu nka Israel, Germany, Belgium, Ireland, na Bosnia aho nagiye ntumirwa kuvuga ku mateka twabayemo muri jenoside yakorewe Abatutsi. »

Ibinyamakuru byabashije kumuha umwanya twavuga nka: The New York Times, Washington Post, Huffington Post, Jerusalem Post, Al Jazeera America, UN Africa Renewal Magazine, Newsday, Fast Company, People, TeenVogue, NPR, Voice of America, CNN, PBS, NBC, ABC, MTV, n’ibindi.

Murekatete yagiye ahabwa ibihembo (awards) byinshi kubera ibikorwa bye twavuga :
The Kay Family Award from the Anti-defamation League, the Global Peace and Tolerance Award from Friends of the United Nations, the Moral Courage Award from the American Jewish Committee, the Imbuto Foundation’s Celebrating Young Rwandan Achievers Award from the First Lady of Rwanda, the Do Something Award from Do Something and the Ellis Island Medals of honor award from the National Ethnic Coalition, which put her name in the U.S Congressional record.

Ubu ni umwe mu bantu bazwi muri Amerika batumirwa kenshi kuvuga iyo bibaye ngomba ku mateka ya jenoside.

Murekatete yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukora ibi byose no gukorana n’amashyirahamwe atandukanye mu kuvuga no amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, yaje gufata icyemezo cyo gushinga umuryango GSF (Genocide Survivors Foundation) wavutse nyabyo muri 2014, kugira ngo akore ibirenzeho kandi yisanzure mu gufata ibyemezo.

Mu bindi bibazo byamuhaye ibakwe yagize ati : hari benshi batangiye guhakana jenoside yadukorewe cyangwa bagashaka kuyivuga uko itari. Nk’umuntu wayirokotse, iki ni ikintu ntashobora kwihanganira

Murekatete yifuza ko uyu murywango « Genocide Survivors Foundation » wagira amashami ahantu henshi ku Isi n’abafatanyabikorwa benshi.

karirima@igihe.com

Posté le 10/09/2015 par rwandaises.com