Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umunyamakuru w’Umubiligi Philippe Brewaeys, afatanyije na Albert Toch wahoze ari komiseri wa polisi muri iki gihugu basohoye igitabo gishya kivuga ku gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iki gitabo cyiswe, »Traqueurs de génocidaires » ucishirije mu kinyarwanda ni « Abashakisha abakoze jenoside.»

Philippe Brewaeys yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye yandika iki gitabo ari « ugukomeza guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside no kurinda ko jenoside yibagirana mu bihugu by’i Burayi.»

Igitabo cya Breways kije gikurikira ikindi yise « Rwanda 1994, »Noirs et Blancs Menteurs » cyasohotse mu Gushyingo 2013 aho yakoze ubucukumbuzi ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana anagaragaza uko Jenoside yagenze.

Brewaeys yagize ati « Ni akazi urebye kakozwe mu gihe cy’imyaka 10, tuvugamo ukuntu ibihugu bimwe na bimwe nk’u Bufaransa na Vatican byagiye bihishira abihaye Imana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi tutaretse n’ibihugu bya Afurika byabafashije guhunga.”

Kubera ubucukumbuzi yagiye akora mu Rwanda ni umwe mu banyamakuru bo mu Burayi banagaragaje bivuye inyuma, ibinyoma bikubiye muri film ya BBC yiswe “Rwanda’s Untold Story ».

Muri iki gitabo ngo usangamo uburyo berekanye ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusaha, TPIR rutakoze akazi karwo uko bikwiye n’uburyo abayoboye urwo rukiko wasangaga bakemangwa mu kazi kabo n’ibindi.

Avuga kandi ko muri iki gitabo hagaragaramo uburyo u Rwanda rwabashije gutera intambwe rwiyubaka nyuma ya Jenoside, aho nta serivise n’imwe yakoraga ariko ubu rukaba ari igihugu gishimishije.

Biteganyijwe ko tariki ya 26 Ukwakira 2005, Philippe Breawers na Albert Toch bazaza mu Rwanda kumurika iki Gitabo.

 

Philippe Brewaeys

 

Uwashaka gukurikirana ikiganiro muri video yagisanga kuri uyu murongo

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 19-10-2015  na Karirirma Ngarambe

http://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umwanditsi-w-umubiligi-yashyize-ku-mugaragaro-igitabo-ku-ishakishwa-ry-abakoze

Posté le 19/10/2015 par wandaises.com