Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2015, Itorero Inganzo Ngari ryakoze igitaramo kiryoheye amatwi n’amaso muri Hoteli Serena ya Kigali, igitaramo kibanze ku mukino ugaragaza ubuzima bw’umwami Ruganzu Bwimba, hanyuma biherekezwa n’imbyino n’indirimbo zibanda ku muco nyarwanda.Iki ni kimwe mu bitarabo bibiri byateguwe n’iri torero Inganzo Ngari, abo batekereje kwerekana umukino ku mateka ya RUGANZU I BWIMBA nk’umwe mu bami baranzwe no gukunda igihugu by’umurengera, kandi mu nshingano bihaye bajya gushinga iri torero hakaba harimo kwigisha amateka no gutoza benshi umuco Nyarwanda. Nyuma y’iki gitaramo, hari ikindi kizabera i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda tariki 30 Ukwakira 2015.InganzoInganzo

Inganzo

Inganzo

Inganzo

Itorero Inganzo Ngari ryari ryabukereye ngo rishimishe abakunzi baryo

Umwami Ruganzu Bwimba afite amateka adasanzwe kuko yemeye gutabara bucengeri akanarenga umweko wa nyina witwaga Nyiraruganzu I Nyakanga w’umusingakazi, wamubuzaga kujya gutabara. Ruganzu Bwimba kandi ni we mwami wenyine wemeye kumena amaraso nk’umucengeri. Umutabazi w’umucengeri ni umuntu wiyemezaga kuba igitambo akemera kumena amaraso mu gihugu cy’amahanga agamije kurinda u Rwanda.

Inganzo

Inganzo

Inganzo

Inganzo

Inganzo Ngari berekanye byinshi ku muco n’amateka y’u Rwanda rwo hambere

Iki gitaramo cyabereye muri Hoteli Serena ya Kigali, kitabiriwe n’abantu benshi cyane banyuzwe n’imbyino gakondo z’itorero Inganzo Ngari, ndetse n’uyu mukino wibanda ku mateka n’umuco nyarwanda. Muri iki gitaramo hari harimo abantu b’ingeri zose biganjemo abakuze, hakaba hari n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Francois Kanimba, Jean Philbert Nsengimana w’Ikoranabuhanga n’Urubyiruko, Depite Bamporiki n’abandi.

Depite Edouard Bamporiki na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana

Depite Edouard Bamporiki na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana bari banyuzwe

Abitabiriye igitaramo cy'itorero Inganzo Ngari bari bakurikiye bigaragara ko bishimye

Abitabiriye igitaramo cy’itorero Inganzo Ngari bari bakurikiye bigaragara ko bishimye

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye. Gen Karenzi Karake nawe yari ahari

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne ahanze amaso ibyakorerwaga mu gitaramo

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ahanze amaso ibyakorerwaga mu gitaramo

Mu bayobozi bakuru b'igihugu bitabiriye iki gitaramo harimo na Francois Kanimba

Mu bayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye iki gitaramo harimo na Francois Kanimba

Kubera igitaramo kiryoheye amaso benshi ntibifuzaga ko bacikwa na gato

Kubera igitaramo kiryoheye amaso benshi ntibifuzaga ko bacikwa na gato

Abayobozi bari bashishikajwe no gukurikira igitaramo gitanga ishusho y'umuco nyarwanda

Abayobozi bari bashishikajwe no gukurikira igitaramo gitanga ishusho y’umuco nyarwanda

Depite Edouard Bamporiki yarebaga igitaramo akamwenyura

Depite Edouard Bamporiki yarebaga igitaramo akamwenyura

Inganzo

Inganzo

Itorero Inganzo Ngari ryashimishije bikomeye abitabiriye igitaramo bakoreye muri Serena

REBA HANO VIDEO Y’IGITARAMO CY’INGANZO NGARI:

AMAFOTO: NIYONZIMA MOSES/AFRIFAME PICTURES

http://smart.inyarwanda.com/articles/show/CultureNews/igitaramo-cy-itorero-inganzo-ngari-cyanyuze-imbaga-amafoto-66230.html

Posté le 28/10/2015 par rwandaises.com