Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira, Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda iratora ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya 26 Gicurasi 2003.

Mu biganiro biri kubera mu Nteko Ishinga amategeko, hamaze kugaragazwa uburyo ingingo ya 101 izaba yanditse mu itegeko rishya, nibiramuka byemejwe muri referandumu.

Uburyo ingango ya 100 mu Itegeko Nshinga rishya izaba yanditse; Perezida wa repubulika atorerwa mandat y’imyaka 7, ashobora kongera gutorerwa izindi mandat.
Gusa Depite Gatabazi yavuze ko ibitekerezo by’abaturage byari imyaka 7 kuri manda ya perezida, ariko Atari kuri buri wese, mu gihe uko byanditse gutya, bifunguye ku bantu bose bazayobora.

Vici perezidante w’inteko y’abadepite ushinzwe gukurikirana amategeko Jeanne d’arc uwimanimpaye wavuze uko ibiteganyijwe muri uwo mushinga, yavuze ko Inama y’abaperezida ba komisiyo ari bo basabye kuvugurura itegeko nshinga, iri vugururwa rizanyura muri referandumu.

Yavuze ko iri vugururwa ryabimburiwe n’abaturage basaga miliyoni 3 n’ibihumbi Magana 700, bashingiye ku bubasha bahabwa n’itegeko nshinga, bandikiye inteko ishinga amategeko basaba ko ingingo ya 101 yahindurwa kugira ngo bakomeze bayoborwe na Perezida Kagame.

Uyu mushinga ukaba uzubiza neza icyo cyifuzo cy’abanyarwanda.

Perezidante w’umutwe w’abadepite yagaragaje izindi ngingo zikenewe kuvugururwa, kubera impamvu zikurikira
-  Ingingo zahawe inyito; imitwe n’ibiciro byahawe inyito aho bitari biri
-  Ingingo zitakijyane n’igihe nk’izishyiraho inkiko gacaca, n’ingingo zivuga ku Nzibacyuho zavuyeho.
-  Hanogejwe imyandikire y’indimi eshatu
-  Ingingo zakurikiranyijwe uko bikwiye, na zimwe zihindurirwa imyanya…
-  Itegeko Nshinga ryahawe ishakiro, mu gihe mbere nta ryabagaho
-  Itegeko Nshinga ryavugaga ku bintu byinshi byagombaga kuboneka mu yandi mategeko
-  Itegeko nshinga rigomba guteganya amahame ngenderwaho,
-  Ntabwo mu itegeko nshinga hajyamo ibintu byinshi, kuko iyo bihindutse bisaba ko n’itegeko nshinga rihinduka.

Nyuma y’uko inteko rusange yemeje ubusabe bw’abaturage miliyoni 3 n’ibihumbi Magana 700 Inteko rusange za buri mutwe zikemeza ko hari izindi ngingo zizavugururwa mu itegeko Nshinga.

Turacyabikurikirana kuko biri kuba nonaha 3h20 PM

Yanditwe na Richard Dan IRAGUHA

Posté le 12/10/2015 par rwandaises.com