Ku Banyarwanda mwese mutuye mu Bufaransa, Italie, Espagne, Monaco na Portugal
Bavandimwe,
Nejejwe no kubashimira mu izina ryanjye bwite no mu izina rya Leta y’u Rwanda, kuba mwaritabiriye umuhango wahuje Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul KAGA
ME, na Diaspora-Nyarwanda, wabereye Amsterdam kuwa 3 Ukwakira 2015.
Mwamwakiranye urugwiro kandi muri benshi, mutitaye ku mirimo n’inshingano zinyuranye mufite ndetse n’urugendo rurerure abenshi mwakoze, muva hirya no hino mu bihugu mutuyemo, mukahahurira n’abandi Banyarwanda baturutse mu bindi bihugu by’i Burayi ndetse n’iwacu i Rwanda.
Ndabashimira by’umwihariko ukuntu iki gikorwa cya Rwanda Day mwakigize icyanyu mu kukimenyekanisha ndetse no kukitabira. Ibi byagaragaje urukundo mufitiye igihugu ndetse n’Umukuru wacyo, kandi Arabibashimira.
Mboneyeho kubashishikariza gushyiraho inzego zibahuza nk’abanyarwanda (aho zitari) mu bice mutuyemo kugira ngo twongere imbaraga mu mikoranire.
Ndangije mbasaba gukomeza uwo muco wo gukunda no gukorera igihugu cyacu kandi mbizeza gukomeza ubufutanye muri gahunda zishimangira iterambere ry’igihugu, ubumwe ndetse n’ishoramari mu Rwanda.
Mbifurije amahoro.
Paris, kuwa 14 Ukwakira 2015
Jacques KABALE
Ambasaderi
Posté le 16/10/2015 par rwandaises.com