Olusegun Okikiola Obasanjo avuga ko nk’uwigeze kuyobora Nigeria, Umujenerali cyangwa Umunyafurika usanzwe, iyo atekereje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abona imiyoborere y’ ibihugu n’ Umuryango Mpuzamahanga igomba gutekerezwaho byihariye kuko ngo nta na kimwe uwo muryango wakoze cyerekana ko Jenoside yahindutse amateka burundu idashobora kongera kubaho.
Yabivuze mu mu isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatanze mu Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye na Politiki mpuzamahanga i Lagos muri Nigeria, Nigerian Institute of International Affairs, kuwa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2015.
Muri iryo somo ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ntacyo twabonye, ntacyo twumvise kandi ntacyo twakoze”, Obasanjo agize ati “Umuryango mpuzamahanga ntacyo wabonye. Ntacyo wumvise, nta na kimwe wakoze cyakwerekana ko Jenoside yajugunwe burundu mu gatebo k’ amateka. Ahubwo Isi n’ amahame yayo ya demokarasi birahura n’ikibazo cy’uguhuzagurika mu bya Politiki n’ ubushishozi buke.”
Yakomeje avuga ko ubu ikibazo gihari ari ukumenya uburyo Abanyarwanda bageze aho gukora Jenoside kandi amateka yerekana ko amoko atandukanye y’ Abahutu, Abatwa n’ Abatutsi mu buryo bw’ imico, imibereho na politiki nta gaciro byari bifite.
Yakomeje agira ati “Birazwi ko ari umwaduko w’abakoloni wagize uruhare mu gusenya ubumwe n’urukundo byari bihari. Gucamo abaturage ibice hashingiwe ku mitungo n’ imibereho yabo, ni ibisobanuro byo mu gihe na nyuma y’ ubukoloni byatanze amakuru ku nkomoko y’ u Rwanda n’iterambere ryarwo mu bya politiki.”
Obasanjo yavuze ko muri iki gihe hagaragara ibikorwa bidakwiriye muri Afurika, biteza ibibazo hagati y’ imiryango, abantu bagatakaza ukwizerana bakimika urwango bikabageza mu makimbirane hagati yabo no mu moko yabo.
Yagize ati “Ku myumvire yanjye, Jenoside yo mu Rwanda iraha umukoro Abanyafurika n’ inzobere mu bya Politiki mu kuzamura uburyo bwo kugera ku igeno ryabo mu mibereho na politiki. Usanga bitajyana no gutanga amahirwe angana mu bukungu n’ uruhare mu mibereho na politiki, kandi kuba abantu bose babigiramo uruhare ni ingenzi cyane muri urwo rugendo.”
Obasanjo yakomeje avuga ko Jenoside igomba kuguma mu mutimanama wa muntu, nyuma y’ aho umuryango mpuzamahanga urebera, abantu barenga miliyoni imwe bishwe mu minsi 100.
Uyu wayoboye Nigeria kuva mu 1999 kugeza mu 2007, yibajije impamvu imyitwarire y’ Umuryango mpuzamahanga yari itandukanye n’ibyakorerwaga abasivili batagira kivurira by’umwihariko ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.
Yakomeje agira ati “Mu gihe Umuryango mpuzamahanga wishimiraga ayo masezerano, byagaragaraga neza ko nta bushake bwa politiki n’ ubushobozi bwa Leta mu kuyashyira mu bikorwa byari bihari. Nyamara Isi yifashe mu mayunguyungu mu gihe imihanda mu Rwanda yari yuzuye amaraso y’abatagira kivurira. »
Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yatumye habaho itorwa ry’ amahame aha ububasha Umuryango mpuzamahanga mu kurinda (IR2P), atanga umurongo wagutse wo gufasha Leta zidashoboye kurinda abaturage bazo mu bihe bw’ ibibazo byibasira imbaga nk’ ihonyorwa ry’ uburenganzira bwa muntu, Jenoside, itsembabwoko, ibyaha by’ intambara n’ ibyibasiye inyokomuntu.
Ayo masezerano avuga ko ubudahangarwa bw’igihugu bugiha inshingano z’ibanze mu kurinda abaturage bacyo, ariko mu gihe abaturage bugarijwe n’ibibazo birimo intambara imbere mu gihugu, ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi cyangwa ukunanirwa kwa Leta kugeza aho usanga nta bushake cyangwa ubushobozi isigaranye, umuryango mpuzamahanga uhabwa inshingano zo kurinda.
IR2P iteganya ko habaho guhangana n’ imizi n’ inkomoko by’ ikibazo n’ibindi biterwa n’abantu, gushyiraho ingamba zikwiye ku kibazo gihari no gusana ibyangiritse ‘nyuma y’uruhare rwa gisirikare no guhangana n’impamvu yateye ibyo bibazo ubufasha bwari bwashyiriweho.’
Obasanjo yakomeje avuga ko Umuryango mpuzamahanga wagombaga kugira icyo ukora mu bihe bya Jenoside binyuze mu buryo bukwiye hatirengagijwe n’ ubwa gisirikare iyo biba bishoboka, akavuga ko hakenewe kubahiriza amahame y’Umuryango mpuzamahanga mu kurinda ariko hakazirikanwa n’ igihe nyacyo byagombaga gukorwamo.
Uyu mukambwe w’ imyaka 78 avuga ko mu kwitabaza UNAMIR habayeho gukererwa cyane, ariko ngo ahumurizwa n’ ibikorwa binyuraye bihuriweho muri Afurika bigamije ko Abanyafurika batazongera kwihekura nyuma y’imyaka 21 ishize, u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.