Nyuma yaho tariki ya 09 Nzeri 2015, Inama y’Abaminisitiri yemeje Amb. Olivier Nduhungirehe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, ku mugoroba wa tariki ya 30 Ukuboza ni bwo we n’umuryango we bahagurutse i Kigali bakaba bageze mu Bubiligi mu gitondo cyo ku wa 31 Ukuboza 2015.
Bakigera i Buruseli mu Bubiligi, Amb. Nduhungirehe yavuganye na IGIHE ku murongo wa telefone adutangariza ko we n’umuryango we bagize urugendo rwiza kandi ko bishimiye uko bakiriwe n’ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’ u Rwanda mu Bubiligi, Musare Faustin ari kumwe n’abandi bakozi ba Ambasade.
Biteganyijwe ko Amb. Nduhungirehe azashyikirizwa impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi, umunsi bizakorwaho ukaba utaramenyekana.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu muco w’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, bakira by’umwihariko Ambasaderi mushya bakamwifuriza akazi keza n’ikaze muri bo.
Ese Amb. Nduhungirehe uje kuyobora Ambasade ya Repubulika y’ u Rwanda mu bubiligi ni muntu ki?
karirima@igihe.com
Yanditswe kuya 31-12-2015 na Karirima Ngarambe
Posté le 31/12/2015 par rwandaises.com