Ku Banyarwanda mwese mutuyth[3]e mu Bufaransa, Italie, Espagne, Monaco na Portugal

Bavandimwe,

Nejejwe no kubashimira mu izina ryanjye bwite no mu izina rya Leta y’u Rwanda, kuba mwaritabiriye amatora ya Referendum 2015, yabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Paris, kuwa 17 Ukuboza 2015.

Mwatoye Referendum ku bwiganze bwa 98,3% hano i Paris, ndetse no mu rwego rw’igihugu cyo

se yatowe ku bwiganze bwa 98,3 %.

Ndashimira uburyo mwigomwe inshingano zinyuranye mufite ndetse mu minsi y’akazi mukitabira uwo muhango muri benshi. Ibihe n’urugendo rurerure ntibyabakomye mu nkokora, by’umwihariko abaturutse mu Butaliyani, Toulouse, Strasbourg n’ahandi. Ibitekerezo byanyu ni umusanzu mu miyoborere y’ahazaza h’Igihugu kandi bigaragaza icyizere mufitiye igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

Mboneyeho kongera kubashishikariza gushyiraho inzego zibahuza nk’abanyarwanda (aho zitari) mu bice mutuyemo kugira ngo twongere imbaraga mu mikoranire.

Ndangije mbasaba gukomeza uwo muco wo gukunda no gukorera igihugu cyacu kandi mbizeza gukomeza ubufutanye muri gahunda zishimangira iterambere ry’igihugu cyacu.

Mbifurije amahoro.

  Paris, kuwa 23 Ukuboza 2015

Jacques KABALE

Ambasaderi

Posté le 23/12/2015 par rwandaises.com