Ubuhahirane hagati y’u Burundi n’ibindi bihugu bwasubiye inyuma kuva cyane cyane muri Mata 2015 bitewe n’imvururu zakuruwe na kandidatire ya Perezida Nkurunziza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bituma abantu batinya gukomeza gushora imari yabo muri iki gihugu kubera kutizera umutekano wabo.

Mbere y’uko izi mvururu zitangira, u Rwanda rwoherezaga mu Burundi ibicuruzwa byinshi nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Nzeli 2015, ubwo umunyamakuru yamubazaga impamvu u Rwanda rutigarurira isoko ryo muri Afurika y’u Burasirazuba, ahubwo ibihugu byo mu karere bikaza kurushakamo isoko, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yasubije ati “Natwe twatangiye kubishakamo isoko. Inganda zo mu Rwanda zoherezaga ibintu byinshi cyane cyane nko mu Burundi mbere y’uko bwinjira mu kibazo burimo.”

 

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba

Igabanuka ry’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Imibare iva mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, igaragaza ko ubuhahirane mu by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi bugenda busubira inyuma umunsi ku wundi.

Mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2015, mbere y’uko imvururu zo mu Burundi zitangira, ibicuruzwa u Rwanda rwoherejeyo muri rusange byari bifite agaciro ka miliyoni 3.78 z’amadolari ya Amerika.

Amezi atatu yakurikiyeho ubwo imvururu zari zigitangira nyuma y’aho Perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamaza, ibicuruzwa byavuye mu Rwanda bijyayo byagabanutse bigera kuri miliyoni 3.24 z’amadolari ya Amerika.

Andi mezi atatu yakurikiyeho, ni ukuvuga kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeli 2015, ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi byariyongereye biba miliyoni 4.51 z’amadolari ya Amerika.

Muri ibyo bihembwe bitatu, u Rwanda rwohereje mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 11.53 za Amerika.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda ntikirashyira ahagaragara imibare y’amezi atatu ya nyuma ya 2015.

Mu mwaka wa 2013, u Rwanda rwari rwohereje mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka 21.6 z’amadolari ya Amerika, uwa 2014 biba 19.3 z’amadolari ya Amerika.

NISR mu gukora iyi raporo yifashisha gusa imibare igaragaza abantu batanze imisoro, bisobanuye ko aya mafaranga ashobora kuba menshi kurushaho uramutse urebye ku bindi bicuruzwa byagiye byambukiranya imipaka ariko bidasoze.Urugero nka kumwe umuntu ashobora kujyana ibicuruzwa runaka mu kindi gihugu abitwaye ku igare cyangwa se mu ntoki cyangwa mu bundi buryo.

U Rwanda rwagize igihombo

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yavuze ko mbere imvururu zo mu Burundi zitaratangira, ibicuruzwa byo mu Rwanda byoherezwaga buri mwaka mu Burundi byabaga bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 25 z’Amadolari ya Amerika.

Yongeyeho ko ibi bicuruzwa byagabanutse cyane, kubera ko Abarundi bari mu mvururu bakaba nta mafaranga babona bitewe n’umutekano muke.

Urebye neza imibare itangazwa na NISR, nta gihembwe na kimwe ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi byigeze birenga miliyoni eshanu z’amadolari.

Mu gihe raporo y’igihembwe cya nyuma cya 2015 igaragaza uko u Rwanda rwohereje ibicuruzwa mu mahanga itarashyirwa ahagaragara, biramutse bibaye ko ibyo rwohereje mu Burundi ari nka miliyoni 5 z’amadolari, ukongeraho 11.53 z’amadolari z’ibihembwe bitatu bibanza, bisobanuye ko u Rwanda rwaba rwarohereje mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16.53 z’amadolari.

Byaba bisobanuye ko u Rwanda rwahombye miliyoni 2.77 z’amadolari ya Amerika ugereranyije n’ibyoherejwe mu mwaka wa 2014 na miliyoni 5.07 ugereranyije n’ibyoherejwe mu mwaka wa 2013.

Ibyinjira mu Rwanda biva mu Burundi

Guhera muri Nyakanga kugeza mu mpera za Nzeli 2015, u Rwanda rwatumijeho ibicuruzwa bifite agaciro kangana na 125,950,000 z’amadolari ya Amerika, biva mu bihugu bindi bine bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba.

Ibyavuye mu Burundi bifite gusa agaciro ka 2.2% by’aya mafaranga yose y’ibyinjiye bivuye muri EAC; akaba ari nacyo gihugu mu karere cyohereje ibicuruzwa bike mu Rwanda.

Minisitiri Kanimba yavuze ko n’ubusanzwe ibicuruzwa byinjira mu Rwanda biva mu Burundi atari byinshi.

Ati “Twakuragayo cyane cyane ibiribwa bibisi birimo nk’imbuto cyane cyane nk’abafite inganda zikora Juice (imitobe). Mperutse kuganira na Sina Gerard ambwira ko bagerageza ibishoboka byose bakazimuzanira.”

Abikorera ntibakijyana ibicuruzwa byinshi mu Burundi…

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorerea mu Rwanda (PSF), Benjamin Gasamagera, yavuze ko imvururu zo mu Burundi zagize ingaruka ku Rwanda, kuko ari kimwe mu bihugu ba rwiyemezamirimo ndetse n’inganda zoherezagamo ibicuruzwa byazo.

Ati “Ntabwo tugifiteyo isoko rinini nk’iryo twari dufite mbere. Nkeka ko igabanuka ry’ibicuzwa byajyaga mu Burundi ari rinini cyane. Usibye natwe twoherezagayo ibicuruzwa byacu, Abarundi nabo bazaga kurangura mu Rwanda mu maduka atandukanye, none ntibakiza cyane.”

Gasamagera yanavuze ko imodoka z’ubwikorezi bw’ibintu ndetse n’izitwara abagenzi muri ibi bihugu byombi zisigaye zigenda ari nke ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Ati “Burya iyo nta transport ihari, iyo utabona imodoka zihita, n’ibicuruzwa nabyo ntibiba bigenda. N’abari mu rwego rwa transport nka Volcano Express, nazo uzi ko zisigaye zijyayo urusorongo.”

‘Ubucuruzi mu Burundi bwarapfuye ’

Mu kiganiro cyahurije i Kigali abashoramari bo mu Rwanda n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’u Burasirzuba (EALA), tariki ya 25 Ugushyingo 2015, umuyobozi w’Akanama k’Ubucuruzi muri uyu muryango, Denis Karera, yagaragaje ko nta muntu ugishishikajwe no gukorera ubucuruzi mu Burundi.

Ati “Mu Burundi bari gukorera ibyaha buri wese, ubucuruzi bwarapfuye (Business is dead), abakiriya bari gupfa buri munsi, ishoramari riri gupfa buri munsi! Ndabizi mu karere mwese muhangayikishijwe n’iki kibazo. Mu gihe ubona ahantu amaraso ntabwo ushobora gushorayo imari yawe.”

Yanasabye abagize EALA gukora ibishoboka byose kugira ngo ubucuruzi mu Burundi bwongere busubire ku murongo, kubera ko hari n’igihe abatwaye ibicuruzwa bivuye i Kigali bagarukira mu nzira batageze i Bujumbura.

 

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorerea mu Rwanda (PSF), Benjamin Gasamagera

 

Umupaka w’u Rwanda n’u Burundi uri ku Kanyaru
Yanditswe kuya 20-01-2016 na Mihigo Jean Baptiste
Posté le 20 /01/2016 par rwandaises.com