Mu nama ya za Guverinoma iri kubera I Dubai, Perezida Kagame yagarutse ku nkunga z’amahanga, amatora aherutse ya referendumu n’icyo bisaba igihugu kugira ngo kibemo impinduka nziza.

Ni kenshi Umukuru w’Igihugu yagiye abazwa ku bijyanye n’inkunga z’amahanga zihabwa ibihugu bya Afurika ndetse n’amatora ya referendumu aherutse kuba mu Rwanda.

Mu nama ya za Guverinoma yitabiriwe n’abanyacyubahiro bagera ku 3000 i Dubai, yagaragaje ko amakiriro y’u Rwanda adashingiye ku nkunga z’abagiraneza, ahubwo zirufasha mu kubaka ubukungu bwarwo.

Yagize ati “Inkunga z’abagiraneza ntabwo ari ikintu dushaka guhora turambirijeho, turashaka kuzifashisha mu kubaka inzego n’ubukungu byacu.”

Guhagarikirwa inkunga bya hato na hato ni bimwe mu byatumye u Rwanda rushyiraho ikigega Agaciro Development Fund kibitse asaga miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga ateganyirijwe gushorwa mu bikorwa bibyara inyungu.

Kuri Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwimirije imbere intego yo kwigira ahanini ruzamura urwego rwarwo rw’ubucuruzi.

Ati“Nta mpamvu yatubuza guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku rwego nk’urwo tubona i Burayi no muri Amerika. Ikibazo ntabwo ari ukuba bukiri ku rwego rwo hasi, ahubwo icy’ingenzi ni imicungire myiza y’ibyo dufite byaba bike cyangwa byinshi.”

Perezida Kagame yanagarutse ku matora ya Referendumu, avuga ko ari ubushake bw’Abanyarwanda nta n’umwe wigeze abihatira undi kandi byose byaturutse ku buzima bwiza bafite.

Yavuze ko atitaye ku bivugwa ahubwo ashingira ku kuri guhari k’uko Abanyarwanda bafite igihugu cyabo kandi aribo bagomba kugitekerereza ahazaza.

Yagize ati“Twumvise biriya byavuzwe ariko nyuma yaho, ugomba gufata umwanzuro w’icyo gukora yaba ku bwawe n’igihugu cyawe. Ibihugu ntacyo byageraho iyo Guverinoma n’abaturage badakorera hamwe mu guhaza ibyifuzo by’abaturage.”

Iyi nama mpuzamahanga y’iminsi itatu yatangiye kuwa Mbere tariki 8 Gashyantare i Dubai muri Leta zinze ubumwe z’Abarabu (UAE). Ibaye ku nshuro ya Kane, aho yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 100. Iriga ku burezi, ubuzima, imiturire n’ingufu.

Yateguwe na Visi Perezida wa UAE akaba Minisitiri w’Intebe wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum.

 

 

 

 

 

 

 

cyprien@igihe.rw

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yongeye-kuvuga-ku-nkunga-z-amahanga-n-amatora-ya-referendumu

Posté le 10/02/2016 par rwandaises.com