Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Liège mu Bubiligi bifatanyije n’Abayahudi bagize ihuriro rirwanya Jenoside rizwi nka ‘Territoires de la Mémoire’ kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mata, uyu mwaka.

Abitabiriye uyu muhango basabwe kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, baharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi biba ku isi.

Uretse Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yakorewe Abayahudi na yo yakoranywe ubugome kandi iba mu kinyejana kimwe n’iyakorewe Abatutsi.

Abayahudi bakorewe Jenoside na Hitler n’Abanazi hagati y’umwaka wa 1938 na 1945, hapfa abagera kuri miliyoni esheshatu.

Jérôme Jamin, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayahudi barwanya Jenoside (Territoires de la Mémoire) yavuze ko ibyabaye mu Rwanda nubwo bitandukanye na Jenoside yakorewe Abayahudi, ngo byose byitwa Jenoside.

Yavuze ko icyo izo Jneoside zihuriyeho ari uko ibihugu byose byitwa ibihangange byatereye agati mu ryinyo ubwo zakorwaga, bigatuma hatikira abantu benshi.

Jamin kandi yagarutse ku bapfobya Jenoside, bakabona ikibabaje cyose bakacyita jenoside, aho avuga ko ari ugushinyagurira abayizize no koroshya uburemere bwayo.

Yatanze urugero rw’aho mu duce tumwe tw’isi bafata umukobwa wakuyemo inda, bakavuga ko yakoze Jenoside, asaba ko imvugo nk’izo zakwamaganwa kandi abantu bakitonda igihe bavuga cyangwa bashaka kugereranya ibindi bintu na Jenoside.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazize Jenoside bakwiiriye icyubahiro no kwibukwa igihe cyose, kandi ashimira ingabo zitanze zimwe zikabura ubuzima zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hanatanzwe ubuhamya butandukanye, abarokotse Jenoside barimo nka Aimable Kubana, bavuga ubuzima babayeho muri Jenoside, n’uburyo barokotse.

Uyu muhango wateguwe n’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Union des Rescapés du Génocide des Tutsi ), ufatanyije na Territoires de la Mémoire.

 

Jérôme Jamin wavuze ko Jenoside nta na kimwe ikwiye kugereranywa nacyo

 

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi i Liege

 

Aimbable Kubana watanze ubuhamya bw’uko yarokotse muri Jenoside

 

 

 

 

 

 

 

 

Ambasaderi Nduhungirehe (iburyo) akurikiye ibiganiro

 

 

 

 

 

 

 

 

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bari bitabiriye
http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/abayahudi-bifatanyije-n-abanyarwanda-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi
Posté le 13/04/2016 par rwandaises.com