Guverinoma y’u Burundi yemeye ko umubiri wa Jacques Bihozagara wigeze kuba minisitiri ushinzwe gucyura impunzi akaba na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, wazanwa mu Rwanda akaba ari naho ashyingurwa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati ‘‘Guverinoma y’u Burundi yemeje binyuze mu nyandiko ko umubiri wa Bihozagara wajyanwa mu Rwanda.’’

Guverinoma y’u Burundi yemeye ibi nyuma y’amakuru yavugaga ko yashyize amananiza ku muryango we, ivuga ko bazawubashyikiriza ari uko bemeye gusinya ku itangazo rivuga ko Leta y’u Burundi atari yo yamwishe, ahubwo ko yapfuye urupfu rusanzwe.

Bihozagara yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza mu Burundi ku itariki ya 4 Ukuboza 2015 ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, kuva icyo gihe yafungiwe muri gereza ya Mpimba mu Murwa mukuru Bujumbura.

Kuwa 30 Werurwe nibwo inkuru y’urupfu rwa Bihozagara yasakaye, amakuru akavuga ko ashobora kuba yararozwe, ariko kugeza ubu nta mpamvu nyakuri y’urupfu rwe yari yatangazwa.

U Rwanda ruheruka kumenyesha u Burundi ko rukeneye guhabwa ‘‘amakuru y’ukuri aturutse mu buyobozi bw’u Burundi y’uburyo Bihozagara yapfuyemo ndetse n’ibisobanuro ku mpamvu zatumye afungwa kuva mu kwezi k’Ukuboza.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko urupfu rwa Bihozagara rushimangira impungenge zimaze igihe zivugwa ku mifungire ibabaje muri gereza z’i Burundi, ifunga ridakurikije amategeko, iyicarubozo, kuba hari gereza zo munsi y’ubutaka no kuburira irengero bamwe mu bantu bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Yanditswe kuya 4-04-2016 na Rabbi Malo Umucunguzi

http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/u-burundi-bwemeye-ko-umubiri-wa-jacques-bihozagara-uzanwa-mu-rwanda

Posté le 05/04/2016 par rwandaises.com