http://gov.rw/IMG/jpg/rwanda-logo.jpg

Ihinduka ry’amatariki y’Itorero.

Minisiteri y’Uburezi ifantanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abandi bafatanyabikorwa, irabamenyesha ko amatariki y’Itorero Indangamirwa icyiro cya 9 yahindutse. Itorero rizatangira kuwa Gatatu tariki ya 29 Kamena rigeze ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2016 (29/6/2016 kugeza 22/7/2016), aho kuba tariki ya 6-29 Nyakanga 2016 nk’uko mwari mwabimenyeshejwe mbere.

Ibiranga Umutozwa

Buri mutozwa asabwe kuza yitwaje ibyangombwa binyuranye ariko bitabuzemo ibi bikurikira :

1) Indangamuntu cyangwa Pasiporo.

2) Ikarita y’Umuyeshuri cyangwa ikindi cyangombwa kimugaragaza nk’umunyeshuri

3) Ikarita y’Ubwishingizi mu kwivuza (Medical Insurance Card)

Lien du Communiqué complet du 9/06/16.

Jacques KABALE

Ambasaderi.

Posté le 21/06/2016 par rwandaises.com