Abanyarwanda n’inshuti mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, bijihije ku nshuro ya 22 umunsi wo kwibohora mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Tariki ya 8 Nyakanga 2016 mu Mujyi wa Paris, nibwo Ambasade y’u Rwanda yizihije imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye, umuhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Bufaransa, Imiryango Mpuzamahanga, Abanyarwanda n’Inshuti zabo batuye muri icyo gihugu no mu nkengero zacyo.

Amb. Jacques Kabare uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa yashimiye byimazeyo abaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Yavuze ko ashimishijwe no kongera gushimira ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Gen Paul Kagame, zikabohora igihugu cyari kigeze aharindimuka zigahagarika jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ Nyuma yo kubohora igihugu ubu u Rwanda ruri muri gahunda yo gushaka gukomeza guteza imbere umuturage mu kwihaza muri byose, mu mibereho myiza ya buri munsi, kandi biragenda bigerwaho mu buryo bushimishije.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje ‘kuza imbere muri gahunda nyinshi, umugore yahawe umwanya mu gufata ibyemezo no mu miyoborere, ndetse no mu buzima bwa buri munsi ni gihugu gifite umutekano usesuye, isuku, aho amashashi yaciwe burundu, aho utabona ikibabi cyajugunywe hasi’.

Ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Amb. Kabare yavuze ko wifashe neza, kandi ko ugenda urushaho gutera imbere kuva mu 2010, ashima ibikorwa bimaze kugerwaho mu minsi ishize mu bucamanza ku bijyanye nabaregwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wasusurukijwe n’Itorero Irebero ryo mu Bubiligi rigizwe n’intore n’abakobwa babyina kinyarwanda mu mbyino zashimishije abari bitabiriye ibyo birori.

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 9-07-2016  na Karirima A. Ngarambe

http://www.igihe.com/diaspora/article/kwibohora22-ambasaderi-karabaranga-yibukije-abanyarwanda-n-inshuti-aho-u-rwanda

Posté le 10/07/2016 par rwandaises.com