Ahantu hatandukanye hahabwa amazina bitewe n’impamvu zirimo amateka cyangwa ibihakorerwa; mu Bubiligi naho niko bimeze mu duce dukunze guteranirwamo n’Abanyarwanda, bahahaye amazina ku buryo ushobora kuhagera ugatekereza ko uri nk’i Gasabo cyangwa mu nkengero zaho.

Mu Bubiligi hatuye Abanyarwanda benshi, bamwe baje mu bihe bitandukanye kandi ku mpamvu zinyuranye. Ariko iyo urebye benshi bahageze nyuma y’amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikigaragara muri aba bose ni uko u Rwanda rwabagumye mu mitima uko byagenda kose kuko ari inkomoko yabo, haba ku barusura n’abandi bataragira ubwo bushake kubera impamvu zabo zihariye.

Muri bamwe mu bageze mu Bubiligi mu myaka yashize hari abashinze ibikorwa bitandukanye, harimo utubari, inzu n’ibindi bakabiha n’amazina afite inkomoko i Rwanda, byerekana ko amaraso y’Ubunyarwanda akibatemba mu mitsi aho bari hose.

Uzahasanga ahitwa ku Ryinyo, ku Kibuno, mu Kabagali, mbese ushobora kuhagera ukagira ngo uri mu Rwanda kandi n’abanegihugu baho bakabyubahiriza.

Utwo duce usanga twarahawe izo nyito kubera amateka y’ubuhunzi bujyanye na politiki mbi yabayeho mu bihe byashize, aho amoko n’uturere byashyirwaga imbere, waba uri ubwoko cyangwa uturuka mu karere aka naka ntuhakandagire cyangwa ukahisanga, ariko muri iyi minsi byagiye bihinduka.

IGIHE yagerageje kwegeranya inkomoko z’ayo mazina y’utubari tuzwi cyane n’Abanyarwanda batembera cyangwa batuye i Bruxelles mu Bubiligi.

Ku Ryinyo

Aha yari inzu y’Umunyarwanda ukomoka mu Majyaruguru [Ruhengeli] witwaga Nzirorera Joseph, wabaye Minisitiri n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MRND muri Leta ya Juvenal Habyalimana, Yapfuye aguye muri gereza y’Urukiko Mpuzamanahanga Mpanabyaha rwa Arusha mu 2010 azize uburwayi.

Mbere ya Jenoside murumuna wa Nzirorera witwa Bonaventure Habimana niwe wari ushinzwe izo nzu, na nyuma yaho akomeza kuzitaho. Mu myaka ya 2000, nibwo yahakodesheje haba akabari bise “Umubano”. Abantu bahanyweraga nibo bahahaye izina ku “Ryinyo” ry’umusozi uhereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’iburengerazuba.Bahise gutyo kuko abenshi mu bahanyweraga baturukaga muri ibyo bice.

Nyuma hagiye hakodeshwa n’abantu batandukanye, byageze n’aho hafatwa nk’ahantu h’agatsiko kamwe k’Abanyarwanda, waba uturuka mu bwoko bw’Abatutsi cyangwa mu Karere runaka ukaba utahabwa icyo ushaka, kugeza igihe bihindukiye buhoro buhoro, ubu Abanyarwanda bose barisanga.

Icyakora umwihariko w’aha hantu haherereye i Bruxelles muri Komine Saint Gilles, abahaza ntibemerewe kuvuga ibibera mu Rwanda kuko bose batabyumva kimwe. Gusa bivugwa ko 70% by’abajyayo ubu bagiye basura u Rwanda, nubwo ngo benshi barwinjiramo bucece mu kurengera umutekano wabo n’ibyo bakora.

Ku Kibuno

Ni muri komine Saint Gilles. Ni ahantu hafunguwe na Justine Rwambonera ahafungura hitwa “Muhazi” hakaba ahantu abantu basohokeraga bakesheje, noneho ngo abagiyeyo bahasanga umukobwa wabakiraga ufite amatako avuna inkanda (ikibuno kinini) izina rituruka aho bati tujye ku Kibuno, ariko mu by’ukuri hitwa “Muhazi”.

Nyuma haje gufatwa na Maurice Rwambonera ahita “Happy People” nyuma haza kongera hasubirana izina rya “Lac Muhazi Bar” kugeza ubu, ariko ntibihabuza kwitwa ku Kibuno.

Mu Kabagali

Aha naho byatangiye ari umwihariko w’Abanyenduga, hitwa ku “Ituze” ariko abahagendaga nabo baza kuhita mu “Kabagali”.

Impamvu bahise gutyo, ngo kera mu Kabagali hari muri komini yitwaga Murama muri perefegitura ya Gitarama, mbese bahita gutyo mu rwego rwo kumva ko ahantu bagiye habibutsa iwabo aho bakomoka mu Nduga.

Aha mu Kabagali ni muri komine ya Molenbeek-Saint-Jean imwe muri 19 zigize Umurwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles.

Uretse kuba ari uduce two mu Rwanda, mu Bubiligi ushobora kuhabona utundi duce twafashe amazina aturuka mu bindi bihugu. Twavuga nka Matonge ihuje izina n’agace k’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Komini ya Kalamu.

I Kinshasa, Matonge ni agace kuje utubari n’amaresitora, gahuza uruvunganzoka rw’abantu mu masaha y’ijoro, iyo mikorere igasa n’iyo mu gace bihuje izina mu Bubiligi.

 

Ahazwi nko ku Ituze, abahanywera bahise mu Kabagali

 

Ubusanzwe hitwa ku Mubano ariko abahataramira bahise ku Ryinyo

 

Kubera umukobwa wakoraga aha kuri Muhazi, bahise ku Kibuno
http://www.igihe.com/diaspora/article/urundi-rwanda-mu-bubiligi-aho-uduce-twiswe-ku-ryinyo-ku-kibuno-n-ahandi
Posté le 28/07/2016 par rwandaises.com