arton12794-242b0

Perezida Paul Kagame azitabira umunsi wahariwe umuco Nyarwanda

“Rwanda Culture Day”, uzabera muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Perezida Kagame ategerejwe muri Leta ya California mu muhango wo kwizihiza umunsi wahariwe umuco Nyarwanda.

Uyu munsi uzaba tariki 24 Nzeri 2016, ufite insanganyamatsiko igira iti “umunsi Nyarwanda w’umuco, ishingiro ry’agaciro.” Uzitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu Mujyi wa San Francisco no mu Ntara ziyikikije.

Amakuru dukesha abategura uwo m

unsi, avuga ko uzaba ari umwanya wo kwishimira ubwiza bw’umuco Nyarwanda, n’uruhare wagize mu guhindura igihugu kigatera imbere ku muvuduko udasanzwe muri Afurika no ku isi muri rusange.

Hashingiye ku muco Nyarwanda wo hambere, u Rwanda rwishakiye ibisubizo nko gushyiraho Inkiko Gacaca mu gihe gito zaciriye imanza ibihumbi bisaga 100 by’abakekwaho Genocide mu gihe izo manza zari kuzafata imyaka ibarirwa mu 100.

Abanyarwanda baba hanze n’inshuti z’u Rwanda bazaboneraho umwanya wo kumenya indangagaciro z’umuco zihuza Abanyarwanda n’uburyo bahereye ku muco wabo bishakiye ibisubizo by’ingutu bijyanye n’ubutabera, imanza, ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ubukene n’imiyoborere n’ibindi nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko abazawitabira, bazamurikirwa ibijyanye n’umuco nk’ubucuzi, ububoshyi, ububumbyi, ububaji n’imyambarire byo hambere.

Bazamurikirwa kandi uko ubuhinzi n’ubworozi Nyarwanda bwo hambere bwakorwaga n’uko bataramaga bya Kinyarwanda mu mbyino n’ibindi.

Ibirori bihuza Abanyarwanda baba hanze n’abayobozi bakuru b’igihugu byatangiye gutegurwa muri 2011. Byitabirwa n’Abanyarwanda basaga ibihumbi 33 bava imihanda yose.

http://www.kigalitoday.com/?california-perezida-kagame-azitabira-umunsi-nyarwanda-w-umuco#sthash.CfSuoJGB.VozXjFTf.dpuf

Posté le 07/09/2016 par rwandaises.com