Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yitabiriye iserukiramuco rihuza za Ambasade ryitwa Embassy Festival, imurika bimwe mu bicuruzwa bikomoka imbere mu gihugu ndetse n’ibikoresho gakondo by’umuco nyarwanda, inagaragariza amahanga amahirwe ahishe mu gushora imari no gukorera ubucuruzi mu Rwanda.

Iri serukiramuco ryabereye i Hague mu Buholandi tariki ya 3 Nzeli 2016, u Rwanda rwaryitabiriye mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ibyiza byarwo aho rwamuritse ibicuruzwa n’ibindi bikoresho by’ubugeni bitandukanye byakunzwe cyane n’abitabiriye iri serukiramuco.

Umwihariko w’Abanyarwanda aho berekaniraga ibicuruzwa byabo(stand), hari Abaholandi bacururiza ikawa y’u Rwanda [Boon Koffie] mu Mujyi wa Hague.

Iri murikagurisha rihuza Ambasade zitandukanye, ku nshuro yaryo ya kane ryitabiriwe n’iya Armenia, Australia, Azerbaijan, Bangladesh, Bolivia, u Bushinwa, Colombia, Costa Rica, Curaçao, Chypre, Repubulika ya Czech , Repubulika y’Abadominika, Misiri, u Bufaransa, Georgia, Guatemala, Haiti, Hongrie, u Buhinde, Indonesia, Ireland, Kazakhstan, Kenya, Malaysia, Mexico, Nepal, Panama, Peru, Ukraine, Palestinian Mission, Philippines, Pologne, Russia, Saudi Arabia, Slovakia, Slovenia, Sudani, Thailand, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vietnam na Afurika y’Epfo.

Abashyitsi muri iri serukiramuco babashije kwitegereza umwihariko ibihugu bigiye bifite, harimo ibikorwa by’ubugeni, ibiribwa n’ibinyobwa by’umwimerere bakora.

Abaryitabiriye basusurukijwe by’umwihariko n’Itorero Inganzo ry’abanyarwanda baba mu Buholandi.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

karirima@igihe.com

http://www.igihe.com/diaspora/amahuriro/article/u-buholandi-abanyarwanda-berekanye-amahirwe-ari-mu-gukorera-ubucuruzi-mu-rwanda

Posté le 06/09/2016 par rwandaises.com