Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Brig. Gen. Emmanuel Ruvusha, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza ariko gifite abacyanga benshi bityo asaba buri wese kwitwararika akicungira umutekano, kandi yibutsa ko umutekano muke atari urusaku rw’amasasu gusa.

Yabigarutseho kuwa 25 Ukwakira 2016 mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyepfo, yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku Ntara hamwe n’inzego z’umutekano.

Gen Ruvusha yavuze ko uko u Rwanda rugenda rutera imbere, hari abo bidashimisha bakifuza ko rwasubira inyuma.

Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ikintu kimwe, buriya dufite igihugu cyiza, Abanyarwanda bajya bavuga ngo gitemba amata n’ubuki, igihugu cyacu ni cyiza pe, ariko niko gifite n’abanzi benshi. Abo banzi benshi ni abadashaka ko kiba cyiza, ni abatagishakira amahoro”.’

Yakomeje avuga ko hari abaza bavuga ko bifuriza u Rwanda amahoro nyamara babeshya ahubwo hari izindi nyungu zibyihishe inyuma.

“Iyo inzu y’umuturanyi ihiye urinda iyawe”

Gen Ruvusha yakomoje ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu gihugu cy’abaturanyi atashatse kuvuga mu izina, yibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kuba maso kuko umwanzi ashobora guca mu cyuho.

Yagize ati “Hirya ahangaha murazi ibibazo biriyo, ni ukuvuga ngo ba banzi bose bashobora kugendera ku bibazo biri hirya ahangaha bakaba baduteza umutekano muke. Ibibazo byabo byo ntabwo nenda kubisubiramo nta nubwo bindeba, ariko twebwe reka turebe ahubwo,… ubundi inzu y’umuturanyi iyo ihiye uba ukwiye kurinda iyawe”.

Yasabye abayobozi kuba maso, abibutsa ko umutekano w’igihugu ukwiye gucungwa na buri munyarwanda wese, hatagize ubiharira undi.

Umutekano muke si urusaku rw’amasasu gusa

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Abanyarwanda batagomba kwirara ngo baterere agati mu ryinyo ngo ubwo batumva amasasu, umutekano ni wose ibintu byararangiye.

Ati “Bayobozi b’iyi Ntara ikintu tugomba gufatanyaho, mugomba kumva ahubwo ko hari umutekano muke ndagira ngo mbabwire ko umutekano muke atari urusaku rw’amasasu gusa, umutekano ni ikintu cyagutse.”

Yagarutse ku banzi b’igihugu bihishe mu mashyamba y’ibihugu by’ibituranyi, avuga ko imigambi yabo nta cyiza kiyirimo usibye kugaruka kwica Abanyarwanda no kongera gukora Jenoside.

Hakwiye ingamba ku basore birirwa mu dusantere bakina urusimbi

Gen Ruvusha yagaragaje ko atewe impungenge n’abasore birirwa mu dusantere bakina urusimbi abandi basinze bameze n’abatagira icyo bakora,asaba ko habaho ubufatanye mu kwiga ku kibazo cyabo kuko umwanzi w’igihugu ashobora kubashuka akabajyana mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bigera kuri bibiri amaze ageze mu Ntara y’Amajyepfo yagerageje kugera mu mirenge yose iyigize, abona icyo kibazo cy’abasore birirwa mu rusimbi no mu businzi.

Ati “Jye ndibaza ingamba zafatwa, niba twafata bariya bantu, ngira ngo n’uwabanza akababumbira mu makoperative wenda tukabanza tukabahugura, ubushobozi uko bugenda buboneka tukamenya ngo hari itsinda runaka, kuko no kubamenya ubwabyo ni ikintu gikomeye cyane, tukamenya tuti ‘mu murenge runaka hari rya tsinda ry’insoresore zirirwaga ku muhanda, (…) ngira ngo no mu igenamigambi byafasha kumenya ngo dufite abantu bagana gutya twabateganyiriza dute”.

Gen Ruvusha yijeje ko umutekano w’igihugu uzashaka kuwuhungabanya atazabigeraho, ariko asaba ko byaba byiza buri wese afashe iya mbere mu gukumira abashaka kuwuhungabanya batarabitangira.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abayobozi bari bitabiriye iyo nama, biyemeje ko bagiye gukomeza gukangurira abaturage kwicungira umutekano barara irondo, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, kandi batanga amakuru ku nzego buri munsi.

Ikindi biyemeje by’umwihariko, ni ukwita ku bana b’inzererezi bakabakura mu muhanda, kuko usanga aribo bakura badafite uburere bakajya mu biyobyabwenge no gukina urusimbi, mu gihe runaka umwanzi w’igihugu akaba yabifashisha mu bikorwa bihungabanya umutekano.

 

Brig. Gen. Ruvusha Emmnanuel, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo

 

Abayobozi basabwe gukangurira abaturage kutirara

 

Abayobozi mu nzego zitandukanye zigize iyi Ntara bari bitabiriye iyi nama

 

prudence@igihe.rw

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dufite-igihugu-cyiza-ariko-gifite-abanzi-benshi-gen-ruvusha

Posté le 26/10/2016 par rwandaises.com