Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

Amakuru y’itanga rye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru gusa bivugwa ko yatanze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu akiri ingaragu nta n’umuntu uzwi waba warigeze kumubera umugore.

Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Virginia, imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari atuye. Inkomoko y’urupfu rwe ntiramenyekana.

Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.

Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.

Kigeli V Ndahindurwa atanze igihugu kikimutegereje

Ndahindurwa wari warabatijwe Jean Baptiste, yakomeje ahunga anyura mu bihugu birimo Tanzania, Uganda na Kenya, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonye ubuhungiro mu 1992, atura mu Mujyi muto wa Oakton wo muri Leta ya Virginia, aho kugeza uyu munsi yari mu buzima buciriritse.

Mu bihe bitandukanye, byagiye bivugwa ko Kigeli V Ndahindurwa ashaka ‘kubunduka’, ibiganiro birakorwa, ariko umuvugizi w’Ibiro bye, Boniface Benzige yigeze kuvuga ati “Umwami ntashaka ko biba mu ibanga, bigomba kuvugwa ku mugaragaro, ntashaka ko biba mu bwihisho. Ntabwo yafatwa nka rubanda.”

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko rushaka ko Kigeli V atahuka kuko na Perezida Kagame ubwe yigeze kuvuga ko byaba ari byiza kuko leta yari yaramusabye gutaha nk’abandi banyarwanda bari hanze.

Byagiye bivugwa ko yemerewe ko nabunduka azahabwa umushahara, imodoka, inzu n’ibindi; akabaho nk’uko abandi bose bigeze kuyobora igihugu babyemererwa n’amategeko. Gusa ngo byose yabiteye utwatsi.

 

 

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari amaze imyaka 23 atuye muri Amerika nk’impunzi

Atanze ibyiswe “ubuhanuzi” bidasohoye

Itahuka ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ryagiye rigarukwaho cyane hanze aha mu buhanuzi butagiye bu

vugwaho rumwe, harimo ubwitirirwa Nyirabiyoro, “umupfumu wabayeho muri za 1740”, waba warahanuye iby’“ukugaruka u Rwanda k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa », kimwe n’ubujya bwitirirwa « Magayane », none atabarukiye ishyanga.

Kenshi hari abagiye bakwirakwiza ibihuha ku buhanuzi bwahamyaga ko hari ibihe bikomeye bitegereje u Rwanda, kandi ko nyuma yabyo ari bwo umwami Kigeli V Ndahindurwa azatahuka mu Rwanda ari muzima, none bigenze ukundi.

 

Amafoto yaranze ibirori byo kuwa 29 Kamena 2016 ubwo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yizihizaga isabukuru y’imyaka 80 i Londres

 

 

Kuwa 29 Kamena 2016; Umwami yari yateguriwe ibirori bikomeye ku munsi w’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 80

 

 

Kuwa 29 Kamena 2016; mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 y’Umwami Kigeli V Ndahindurwa byabereye i Londres

 

 

Kuwa 29 Kamena 2016; Umwami agana mu cyumba cyabereyemo ibirori

 

Kuwa 29 Kamena 2016; Umwami Kigeli asuhuza Umudepite witwa Ian Paisley w’Umwongereza

 

 

 

 

Andi mafoto y’Umwami Kigeli mu bihe bitandukanye

 

Mu ruzinduko rwe mu Bwongereza

 

 

 

 

Kuwa 29 Mata 2016 Itsinda ry’umwami Kigeli riyobowe n’Umuvugizi we Benzige (wa gatatu uturutse ibumoso) bagiye muri Malta

 

Umudali yambitswe kuwa 24 Kamena 2016

 

Umwami Kigeli n’Umuvugizi we Benzige

 

Kuwa 24 Kamena 2016, Umwami Kigeli yahawe umudali w’ishimwe n’umwami n’umuryango w’ubwami muri Portugal

 

Kuwa 8 Gashyantare 2016, Umwami yashyikirijwe igishushanyo kimugaragaza isura

 

 

Olga Papkovitch niwe munyamakuru wa nyuma wagiranye ikiganiro n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

 

Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzige

 

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari mu kiganiro n’ikinyamakuru PopImpressKA, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Olga Papkovitch, akabazwa mu Cyongereza agasubiza mu Kinyarwanda, Umuvugizi we Benzige niwe wasemuraga
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwami-kigeli-v-ndahindurwa-yatanze

                                              Posté le 16/10/2016 par rwandaises.com