Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

Amakuru y’itanga rye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru gusa bivugwa ko yatanze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu akiri ingaragu nta n’umuntu uzwi waba warigeze kumubera umugore.

Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Virginia,imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari atuye. Inkomoko y’urupfu rwe ntiramenyekana.

Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.

Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23 kandi atarashaka kugeza n’uyu munsi.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.

Kigeli V Ndahindurwa atanze igihugu kikimutegereje

Ndahindurwa wari warabatijwe Jean Baptiste, yakomeje ahunga anyura mu bihugu birimo Tanzania, Uganda na Kenya, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonye ubuhungiro mu 1992, atura mu Mujyi muto wa Oakton wo muri Leta ya Virginia, aho kugeza uyu munsi yari mu buzima buciriritse.

Mu bihe bitandukanye, byagiye bivugwa ko Kigeli V Ndahindurwa ashaka ‘kubunduka’, ibiganiro birakorwa, ariko umuvugizi w’Ibiro bye, Boniface Benzige yigeze kuvuga ati “Umwami ntashaka ko biba mu ibanga, bigomba kuvugwa ku mugaragaro, ntashaka ko biba mu bwihisho. Ntabwo yafatwa nka rubanda.”

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko rushaka ko Kigeli V atahuka kuko na Perezida Kagame ubwe yigeze kuvuga ko byaba ari byiza kuko leta yari yaramusabye gutaha nk’abandi banyarwanda bari hanze.

Byagiye bivugwa ko yemerewe ko nabunduka azahabwa umushahara, imodoka, inzu n’ibindi; akabaho nk’uko abandi bose bigeze kuyobora igihugu babyemererwa n’amategeko. Gusa ngo byose yabiteye utwatsi.

Atanzwe iby’ibiswe “ubuhanuzi” bidasohoye

Itahuka ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ryagiye rigarukwaho cyane mu buhanuzi butagiye buvugwaho rumwe, harimo ubwitirirwa Nyirabiyoro, “umupfumu wabayeho muri za 1740”, waba warahanuye iby’“ukugaruka k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, none atabarukiye ishyanga”.

Ni igikorwa yahanuraga ko kizakurikira ibihe bikomeye bitegereje u Rwanda ku buryo bishoboka ko hari abari biteze ko azatahuka akiri umwami.

 

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari amaze imyaka 23 atuye muri Amerika nk’impunzi

 

 

 


http://www.igihe.com/diaspora/article/amb-nduhungirehe-mu-biganiro-byo-gusasa-inzobe-n-abanyarwanda-baba-i-charleroi

Posté le 16/10/2016 par rwandaises.com