Mu muhango wabaye mu cyumweru gishize ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 Unity Club ibayeho, Madamu Jeannette Kagame yashyikirijwe Igihembo cy’Icyubahiro, akesha uruhare rukomeye yagize mu guharanira ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame niwe Muyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, uhuriza hamwe abagize guverinoma, abahoze muri guverinoma nabo bashakanye. Uwo muryango ugamije gutanga umusanzu mu kwimakaza ubumwe n’amahoro byo nkingi y’iterambere rirambye.

Ubwo Madame Jeannette Kagame, yashyikirizwaga iki gihembo, abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, barase ubutwari bwe ku rugamba rwo kubaka u Rwanda rushya.

Inyandiko Nsobanura-gihembo igira iti “Nyakubahwa Jeannette Kagame, iki gihembo kibashyikirijwe kubera uruhare rukomeye mwagize mu guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda.

Nimwe mwashinze Unity Club igizwe n’abagize guverinoma, abahoze muri guverinoma n’abo bashakanye. Nyuma ya Jenoside kandi mu gihugu cyari cyacitsemo ibice, kigatakaza abana bacyo, agaciro na roho yacyo, mwashishikarije abayobozi kuba intwararumuri z’intangiriro nshya.

Mu gihe bamwe barangwaga n’urwikekwe n’ukwiheba, mwe mwabonaga icyizere. Aho bamwe bari bakangaranyijwe n’ubunyamaswa umuntu yagiriraga mugenzi we, mwashimangiye ineza iri muri kamere y’Abanyarwanda.

Ntimwahwemye kugira umuhate wo gushishikariza abayobozi kurenga ku bibatandukanya ahubwo bakabana bashyize hamwe nk’abantu bahuje amateka.

Mwabaye kandi mukomeje kuba ijwi ry’abatagira kivurira, mukihanganisha kandi mugatera ingabo mu bitugu abatishoboye.

Kubera mwe, Abanyamuryango ba Unity Club biyemeje kwishimira no gushimangira Ubunyarwanda, batitaye ku buzima butandukanye
banyuzemo. Muri icyitegererezo n’umubyeyi kuri benshi.

Abayobozi b’u Rwanda bashobora kuba babarizwa mu mashyaka menshi, bafite ibitekerezo bitandukanye, ariko muri Unity Club bose baraza bagasangira ibitekerezo hagamijwe ubumwe bw’abanyarwanda.

Ku bw’ibyo n’ibindi bikorwa byiza by’intagarugero, twebwe abagize Unity Club Intwararumuri, tubashimiye tubashyikiriza iki Gihembo cy’Icyubahiro.”

Mbere yo gushyikirizwa igihembo, Ababyeyi ba Unity Club Intwararumuri, mu ijwi ryabo riranguruye, mu mvugo y’ubusizi, barata Umuyobozi wabo Mukuru, Madamu Jeannette Kagame bagiraga bati:

“Mbasabye umwanya abo dutaramanye,
Ndarike abakobwa baze neza, tuvuge Umwiza wanyuze bose,
Umuseke ujya kweya ntudutange, ndetse na kiberinka ihadusange,
Tuvuge uwacu ubutaruhuka, dusige bwire bwongere bucye,
Tucyikuririmba Mpano y’Ijuru, Isimbi ryiza ribengerana,
Twagabiwe na Rusumbabihe, ngo uduhoze shenge twunamuke !

Ngizi impundu uhorana iwacu

N’ubwo acisha bugufi cyane, inganzo akwiye ijishe i jabiro,
Muhoracyeye avuka heza, n’ingoro atuye ikagaba amariza,
Umusizi ati Imana ni Umuhanga, icyemezo ni uyu Umuhoza wacu,
Rwego ubasumba yabimenye kera, aramuduha natwe ngo tumurikirwe,
Dushime Imana yabaduhaye, duhuze intambwe ikorera u Rwanda

Ngizi impundu uhorana iwacu

Ruhanga ruharaze amaraba, maboko aramirana impuhwe imbabare,
Mbe Mutimukunda rugwiro rusaby’ineza waturinze guhabuka,
Uduha gutuza mu ngo zacu, uba uruhongore rw’imiryango
Warebye kare ubona kure, maze nk’umubyeyi wambara impumbya,
Uhigira u Rwanda gusubiza ingobyi imugongo, n’ubu kandi rurizihiwe.

Ngizi impundu uhorana iwacu

Uri umubyeyi ukwiye u Rwanda rutatse intsinzi Rwego yacyuye,
Uri urukundo urumarigishyika, uwashyitse iwawe acyura ihirwe
Uri isoko itanga urumuri, uwakwegeye aba yahumutse akazira guteba,
Uri isoko y’ubudaheranwa twizihiza, wadusendereje kare tutarabyumva,
Uri Inyeyeri-iyobora, uri urukundo uri urugwiro, wizihiye u Rwanda !

Ahiiii… Ngizi Impundu ! Turabakunda cyane !”

 

Madamu Jeannette Kagame ashyikirizwa iki gihembo
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yahawe-igihembo-cyo-guharanira-ubumwe-n-ubwiyunge-bw
Posté le 13/11/2016 par rwandaises.com