Ihuriro “Nshuti Modeling” rikorera mu Bubiligi rigamije gufasha abanyarwanda bafite ubumenyi butandukanye, ryatanze ibihembo ku bantu bagera kuri 15 barimo abahanzi, abikorera ku giti cyabo n’abandi bafite ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu.

Iki gikorwa cyitiriwe iri huriro, cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2013 i Bruxelles mu Bubiligi.

“Nshuti Modeling” ni ihuriro ryatangiye muri 2014 rishinzwe n’umunyarwanda Hervé Crédous w’imyaka 28 utuye mu Bubiligi.

Mu kiganiro na IGIHE, Hervé Crédous yavuze ko iri huriro yashinze rigamije guteza imbere impano zifitwe n’abasore n’inkumi b’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Dushaka ko izo mpano bagira aho bazihuriza haba mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa. Abantu dukorana nabo benshi ni ba rwiyemezamirimo, ari nayo mpamvu mu rwego rwo guha agaciro bamwe muri bo bakoze ibikorwa by’intagarugero, twashyizeho igikorwa cyo kubashimira mu ruhame. Ibi kandi bituma urundi rubyiruko rubagwa mu ntege ruboneraho mu gukomeza umurava w’ibikorwa byiza biranga umunyarwanda muri iki gihe tugezemo haba mu mahanga cyangwa mu Rwanda.”

“Ni n’uburyo kandi bwo guhura tukaganira mu busabane twungurana ibitekerezo no kumurikira abatugana ibikorwa tumaze kugeraho n’ibyo twifuza kugeraho dufite mu mishinga, tugahanahana amakuru.”

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri, ariko abagitegura bavuga ko kizaba ngarukamwaka n’imitegurire yacyo ikazajya igenda ihinduka bitewe n’imbaraga zizajya ziyongera. Bavuga kandi ko bateganya kucyagura kikarenga imbibi z’u Bubiligi kikagera no mu Rwanda.

Hervé Crédous ati “Hano, mu banyarwanda hari ibikorwa byinshi cyane; twararebye dusanga habura ikintu hagati yacu nk’urubyiruko cyo gushima ibyakozwe nkuko bikorwa mu bandi banyamahanga kandi bo bataturusha gukora ibyiza byinshi. Burya nta kintu cyiza nko kubona uwakoze neza ukabimubwira kandi ukabimushimira, bimwongerera imbaraga n’icyizere kandi bigafasha benshi.”

 

Clement Hirana utuye mu Bufaransa nawe yahembewe muri iki gikorwa

 

Sangwa Roger(iburyo) Perezida wa Diaspora ku rwego rw’urubyiruko mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa ashyikirizwa ishimwe

 

 

Landry Bizimungu(iburyo) utuye mu Bufaransa ashyikirizwa ishimwe yagenewe n’Ihuriro ‘Nshuti Modeling’

 

 

Justin Karekezi uyobora ishyirahamwe ‘Team Production’ nawe yashimiwe ibikorwa bakora

 

Umunyarwandakazi w’umunyabugeni Alice Gahunga Durand, ukorera mu Bufaransa, nawe yarashimwe

 

Mu bahembwe harimo n’umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi, Karirima Aimable Ngarambe

 

Mangara Moussa (iburyo) ufite kompanyi ya Black Foenix nawe yashimiwe ibikorwa akora

 

 

Fils Munderere wa Flambeau Asbl mu Bubiligi ashyikirizwa igihembo yagenewe

 

Nzigira Eugene utuye mu Bubiligi nawe ari mu bashimiwe ibyo bakoze

 

 

 

 

 

 

Rebecca Keza ushinzwe itumanaho muri Nshuti Modeling

 

Hervé Crédous uyobora ‘Nshuti Modeling’ ashimangira ko iki gikorwa kigiye kurenga imbibi z’u Bubiligi kigere no mu Rwanda

 

Jessica@igihe.com

Amafoto: Jessica Rutayisire

Yanditswe kuya 7-12-2016  na Jessica Rutayisire
http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-bubiligi-hahembwe-abanyarwanda-b-abahanzi-n-abikorera-ku-giti-cyabo
Posté le 08/12/2016 par rwandaises.com