Nyiranyamibwa Suzanne, umuririmbyi w’inararibonye waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda yagarutse gutura mu Rwanda by’iteka nyuma y’imyaka irenga 40 yari amaze mu mahanga ya kure.

Ni umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi, yamamaye cyane mu itorero Isamaza no mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Azwi cyane mu yitwa ‘Ese mbaze’, ‘’Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’, ‘Nimuberwe bakobwa’, ‘Ituze’, ‘Telefone’ n’izindi zakanyujijeho.

Ubusanzwe Nyiranyamibwa yavuye mu Rwanda mu 1973 ahunze itoteza n’ubwicanyi bwa hato na hato bwakorerwaga abatutsi. Yabanje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava nyuma y’imyaka 16 yerekeza mu Bubiligi.

Uyu muhanzi n’umuryango we bahunze nyuma y’uko se yishwe aroshywe mu Rusumo mu mwaka wa 1963. Nyina, Mukanzigiye Carolina na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari avuye mu Bubiligi kwivuza no gusura umuryango we wari warahungiyeyo.

Ati “Data bamwishe muri 1963, ari muri baba bandi baroshywe mu Rusumo hariya i Kibungo, mu 1973 nibwo twavuye mu Rwanda twari abana icyenda buri wese yagiye ukwe dushaka ubuzima turakura bigenda uko.”

Yongeraho ati “Muri Congo nahageze mu 1973, nahunganye n’umugabo wanjye, mu rugo twari abana icyenda ariko buri wese yagiye ukwe tujya gushaka ubundi buzima […] Nahunganye n’umugabo twabyaranye abana bane we yaguye muri Congo icyo gihe. Nahabaye imyaka 16 mpava njya kuba i Bruxelles ari naho nari ntuye iyo myaka yose.”

Yaje gutura mu Rwanda by’iteka

Nyiranyamibwa yabwiye IGIHE ko yafashe umwanzuro wo kuza gutura by’iteka mu Rwanda nyuma y’uko aho yabaga mu Bubiligi bamuhaye ikiruhuko cy’izabukuru ndetse abana be yareraga babaye bakuru bityo asanga nta cyamuzirikira i Burayi.

Ati “Ahantu wamaze iriya myaka yose ntabwo byabura, nsubirayo rimwe na rimwe. Iyo wakoze hariya uba ugomba kwishyura imisoro, gukurikirana iby’ubwisungane mu kwivuza, mpafite abana mba nagiye kubasuhuza.”

Mu myaka yahamaze yahawe ubwenegihugu, yagizwe Umubiligikazi gusa ngo ntibyamubujije kugaruka gutura mu gihugu cye yameneshejwemo mu myaka irenga 40 ishize.

Ati “ Ubwenegihugu babumpaye ntabushaka, bambwiraga ko ngiye kuba Umubiligi w’umuzungu nkumva mu mutwe ntabwo bimeze neza. Narabyemeye barabumpa kuko ntabwo nari kubona uburenganzira bwose nifuzaga ntabanje kugirwa umunyagihugu.”

“Nta kintu cyatuma nsubira gutura mu Bubiligi. Ubu wowe uwakohereza gurayo wakunda? Oya, oya sinasubirayo. Iyo wakoze ukaza guhabwa pension wagumayo ukora iki? Nari nkeneye gutaha mu gihugu cyanjye, abo nkeneye bari ino, abana basigaye hariya barakuze ntacyo babaye.”

Nyiranyamibwa w’imyaka 73 avuga ko mu myaka yamaze i Burayi atigeze ahakunda kurusha u Rwanda ari nacyo cyamushyizemo imbaraga arataha ngo asazire mu gihugu cye.

Ati “Ntabwo nigeze nkunda u Burayi, nahabeshejwe n’uko nari mfite abana bagombaga kwiga kandi nkaba hafi yabo nkabitaho. Ntabwo nari gushobora kuguma hariya, mu Burayi ntabwo ari ahantu ho gusazira.”

Ni umwe mu baririmbyi b’imena bashinze itorero Isamaza ryagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi ingabo ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Icyo gihe yaririmbanaga n’abahanzi bari bakunzwe icyo gihe barimo Jeanne Karigirwa Ruboneka[ waririmbye Gira ubuntu, Turaje, Indege irahinda…], Anonciata Gatera, Francoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n’abandi babyinaga cyane.

Yavuze ko nyuma yo kuza gutura mu Rwanda agiye gukomeza guhanga indirimbo nshya ndetse ngo nibimushobokera azongera ahuze abakecuru yaririmbanye na bo mu Isamaza bongere bahange.

Ati “Abo twahoranye mu itorero Isamaza benshi baracyariho ariko babivuyemo, uwari umuhanga cyane mu bo twaririmbanye yaratabarutse ni Jeanne Karigirwa abandi barashatse iby’imiziki babivamo […] Ubwo naje ngiye kugerageza ndebe ko twakongera gukora ariko biragoye.”

IGIHE izabagezaho birambuye amateka n’inzira ndende Nyiranyamibwa yanyuzemo kuva akivuka kugeza uyu munsi.

 

Mu Rwanda arateganya gutegura ibikorwa bishya by’umuziki
Yanditswe kuya 8-12-2016  na Munyengabe Murungi Sabin
Posté le 08/12/2016 par rwandaises.com