Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudahuzagurika bakima amatwi ababigisha uko babaho, uko bagomba kwifata n’ibyo bakwiye kubahiriza, avuga ko ibyo bigisha u Rwanda rubibarusha.

Perezida Kagame ari nawe Muyobozi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016, mu nama ya Biro Politiki y’uyu muryango yabereye muri Kigali Convention Centre, ikitabirwa n’abanyamuryango bagera hafi ku 2000.

Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri bamwe bakurikiye uwo murongo w’abatanga amasomo ku Rwanda, avuga ko batabayeho neza kurusha uko bariho bakiri mu gihugu.

Yagize ati “Hari abagiye batuvamo kubera ko bo ari ba bandi bubahiriza ibyo babwirwa n’ab’ahandi, nta n’umwe ugenda ngo abeho neza kurusha uko yari ariho hano, nta n’umwe muri bo.”

Akomeza agira ati “N’uwari ufite icyo afite agiheruka ari hano, ntabwo mbabeshya. Hano niba bitaravaga no mu byiza yakoraga, ibyo yari afite bimwe byavaga mu bibi yakoreraga hano. Ugera hariya watangira gukora ibibi nk’ibyo wakoreraga iwanyu, bakakuzirika utaragira aho ugera, baraguhambira cyangwa bakaguhambiriza bakakugarura aho waturutse.”

 

Perezida Kagame ati « nta n’umwe ugenda ngo abeho neza kurusha uko yari ariho hano, nta n’umwe muri bo »

Yasabye Abanyarwanda kudahuzagurika bagakura isomo muri biriya, bakabyaza umusaruro ibyiza bafite bitaboneka ahandi ku Isi bityo bagatera intambwe y’iterambere.

Ati “Ni iki cyatuma tutiga ngo twigishwe nibyo tubona, ibitubaho, ibyo tureba no mu mateka yacu. Kuki umuntu atavanamo isomo?”

Muri iyi nama yari yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Perezida Kagame yabasabye kwirinda umurengwe n’umwijuto udafite ikiwurimo, bagahangana n’ibigoranye nkuko n’ubundi bahanganye nabyo kandi bakirinda guhora bashakisha amahirwe yo kugera ku byo bifuza banyuze mu nzira z’ubusamo.

 

Perezida Kagame aganira n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi Francois Ngarambe

 

Yasabye Abanyarwanda kubyaza umusaruro ibyiza bafite bitaboneka ahandi ku Isi
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakomoje-ku-mibereho-y-abahunze-u-rwanda
Posté le 12/12/2016 par rwandaises.com