Perezida Paul Kagame yatangaje ko Abanyaburayi badakwiye guhora bagaragaza ko ibyabo byatunganye ngo bumve ko Afurika izahora ibigana.

Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Werurwe mu ruzinduko yagiriye mu Bwongereza aho yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’ cyandika ku nkuru z’ubukungu.

Ni ikiganiro kigaragaza aho Afurika yavuye n’aho yerekera, cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘Gushora imari muri Afurika, ejo hashize n’ahazaza hayo.”

Perezida Kagame yavuze ko yifuza kubona Afurika igirana ubufatanye mu by’ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bice byo hirya no hino ku Isi kandi igatekereza ku bikwiye gukorwa n’abaturage bayo ubwabo n’ibyo bahuriraho n’impande zombi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika idakwiye gufatwa nk’umugabane uzahora ufatira amasomo ku Banyaburayi n’abandi bibwira ko ibyabo byamaze gutungana.

Ati “Mushaka kugaragaza ko ibyanyu ari nta makemwa, mugashaka ko tubigana nyamara ntimubura gutungurwa n’ibiri kuba muri iki gihe.”

Yavuze ko Afurika yagombye kuba yarakuye amasomo mu gutegera amabobo amahanga kuko nta nyungu yigeze ibibonamo, yemeza ko abatuye uyu mugabane bakwiye kwishyira hamwe bakabyaza umusaruro amahirwe ufite arimo n’umutungo kamere ndetse n’amaboko y’abayituye.

Ibihugu bya Afurika bikunze gutungwa agatoki ku kutubahiriza amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ibindi.

Perezida Kagame akomoza ku bya demokarasi yavuze ko mu Rwanda inyungu z’abaturage ari zo zishyirwa imbere hakanarebwa uruhare bagira mu bibakorerwa.

Ati “Nyurwa n’ukuri gushingiye ku kuba tutarigeze tugira uruhare mu bikorwa byo kugirira nabi abaturage bacu. Tugamije guteza imbere igihugu cyacu. Sinigeze mpindura Itegeko Nshinga. Niba mushaka kumenya ukuri muzasanga ari abaturage babikoze, si njye.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakuye amasomo mu byo banyuzemo, bakaba bigereranya na bo ubwabo aho kwigereranya n’abo ari bo bose.

 

Perezida Kagame mu kiganiro n’Umunyamakuru wa The Wall Street Journal wakiyoboye

 

Kagame yavuze ko abanyafurika bakwiye kwishyira hamwe bakabyaza umusaruro amahirwe ari kuri uyu mugabane arimo umutungo kamere

 

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda inyungu z’abaturage ari zo zishyirwa imbere

 

Perezida Kagame asanga hakiri kare gucira urubanza Donald Trump

 

Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bakiriye Perezida Kagame mu byishimo bisesuye

 

Bamwe bari bitwaje amabendera y’u Rwanda mu gihe cyo kumwakira

 

 

 


http://igihe.com/politiki/amakuru/article/mushaka-kugaragaza-ko-ibyanyu-ari-nta-makemwa-perezida-kagame-i-londres-abwira

Posté le 09/03/2017 par rwandaises.com