Madamu Ingabire Victoire, ugishakisha kwandikisha ishyaka rishya

Ndamage Frank

Iby’uko Tereza Dusabe (nyina wa Ingabire Victoire) yishe abantu, Ingabire Victoire Umuhoza ngo yabimenye ageze mu Rwanda. Nk’uko Gacaca ya Mageragere (Butamwa) ibivuga, Dusabe Tereza wakoraga mu kigo nderabuzima cya Butamwa ngo yicaga abandi bagore babaga batwite ubundi akica impinja azikubita ku bikuta. Kuri ibi byaha byo kwica urubozo, Gacaca yamukatiye imyaka 30 nyuma y’aho amakuru y’andi yerekanye na none ko ariwe hamwe n’uwari S/Perefe wa Butamwa bari barakanguriye abantu gukora Jenoside. Kuri iki cyaha na none Gacaca yamukatiye igifungo cya burundu. Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru « The East African », Ingabire ngo ntabwo yemera Gacaca, ngo kuko ikorwamo n’abantu badafite ubushobozi abo yemera ngo ni Arusha gusa. Abajijwe kuri Jenoside, ko nyina yishe abantu, Ingabire yarasetse ati « Hashize imyaka 16 ikozwe abantu bakwiye kujya muri Demokarasi.

Ku byerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge, aha yavuze ko ntaburiho, ashimangira ko amoko agomba gushyirwa imbere, ati « Icyo dutandukaniyeho na Kagame ni uko adashaka iby’amoko ». Ingabire yabwiye « The East African » ko Leta y’i Kigali yahaye ibigo by’itangazamakuru inzandiko zibabuza gukorana ibiganiro na we. Aho twabajije hose ntaho urwandiko nk’urwo twarubonye. Ingabire kandi yavuze ko Kongo izatera u Rwanda ngo yihimura kuko narwo rwagiyeyo, ntabwo ariko yasobanuriye « The East African » icyatwaye yo u Rwanda cyane ko abajenosideri u Rwanda rwarwanyaga barimo n’umubyeyi we wasize akoze amarorerwa Butamwa none Gacaca ikaba imushakisha. Ku byerekeranye n’abagore, Ingabire ngo asanga barasigaye inyuma, bityo ngo akaba azabashyira mu myanya y’ubuyobozi. Ku kibazo cy’uko yarwanya FDLR (Interahamwe ziri muri Kongo), Ingabire yavuze ko zivuga ko zirwanira amahoro. Ati « Ndabizi harimo abakoze Jenoside n’iyicarubozo ». Ariko icyo ashyira imbere ni ibirebana na politiki, akaba ngo aribyo byakemura ikibazo. Raporo ya LONI ivuga ko FDU- Inkingi ariyo Ingabire abereye umuyobozi ifatanya na FDLR (Interahamwe na EX-FAR). Uyu mutwe kandi ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba bamwe muri bo bakaba bafite akayabo ka miliyoni eshanu z’amadolari ku mitwe yabo (uzababona wese).

Nyuma yo gusoma ikiganiro cyari muri « East African », twashatse umuyobozi wa Gacaca ya Mageragere atubwira ko nta kinyoma kirimo ko Dusabe Tereza azwi muri Butamwa nka nyina wa Ingabire Victoire Umuhoza, kandi akaba ariwe wakanguriye abantu bwica abandi idosiye ye ikaba ari iy’igifungo cya burundi ariko bakaba batazi aho ari. Twabajije Polisi niba hakoreshwa Interpol kumufata, Umuvugizi wa Polisi avuga ko bituruka mu bushinjacyaha. Kuri telefone twashakishije umuvugizi w’ubushinjacyaha, avuga ko amadosiye ya Gacaca y’abakatiwe batari mu Rwanda atarabageraho, cyane ko imanza za Gacaca zitararangira. Twashatse kwifashisha Ingabire Victoire Umuhoza ngo tumubaze niba yakwemera kurangira ubutabera aho umubyeyi we yaba yihishe, telefone ye igendanwa yitabwe n’umugabo wakomeje kuturerega atubwira ko ari buduhamagare, ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari ataraduhamagara kandi hari hashize iminsi irenga itatu.

 

http://196.12.152.72:88/imvaho1966c.html

Posté par rwandaises.com