Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, ahafungura bwa mbere Ambasade y’iki gihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame bakiriye Miinisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye.

Mu ijambo ry’ikaze, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Desalegn mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yatangiye uruzinduko asura ibikorwa bitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatanu akazerekeza mu Majyaruguru aho azasura amaterasi y’indinganire i Gicumbi.

By’umwihariko, Mushikiwaho yagize ati “Umunsi w’ejo azaba ari mu Majyaruguru habe ibiganiro bitandukanye ku mubano w’impande zombi. Igikorwa gikomeye kikazaba gufungura Ambasade ya mbere ya Ethiopia mu Rwanda.”

Yavuze ko u Rwanda rushimishijwe no kuba Ethiopia izagira ibikorwa bihoraho mu Rwanda binyuze muri Ambasade yayo.

Yavuze ko Ethiopia ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, aho mu murwa mukuru Addis Ababa hari n’icyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ahantu ibihugu byose by’uyu mugabane byicara bigamije kugena ahazaza habyo.

Yavuze ko Hailemariam Desalegn yaje mu Rwanada kenshi ariko uru ruzinduko rwo ntirusanzwe kuko ruzakorwamo ibiganiro hagati y’ibihugu byombi ndetse bigategura n’ibigomba gukorwa mu gihe kiri imbere.

Yanashimangiye ko u Rwanda na Ethiopia bisangiye icyerekezo ku buryo uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gukomera ariko nako iterambere ry’abaturage ryakwihuta.

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-desalegn-arafungura-bwa-mbere-ambasade-ya-ethiopia-mu

posté le 28 avril 017 par rwandaises.com