Umwe mu banyarwanda yagize ati “Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo” acira amarenga benshi ko ibibaye kuri mugenzi wawe utitonze byakubaho igihe cyose udafashe ingamba.

Nyamara siko byagenze kuri Jenoside, kuko yabaye muri Mata 1915-1917 ubwo Abanyarumeniya barenga miliyoni n’igice bicwaga, bamwe bati ntibizasubire ukundi; mu 1941–45 Abayahudi barenga miliyoni esheshatu baricwa nanone bati ‘ntibizasubire’; kugeza no muri Mata 1994 ubwo Abatutsi basaga miliyoni nabo bishwe.

U Rwanda nk’igihugu cyakuye isomo rikomeye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’imbaraga zo kongera kwiyubaka ahari amatongo ubu hakaba hahagaze imiturirwa, intego ni ukureba imbere ivangura iryo ariyo ryose rigahezwa.

Kuva mu myaka ishize, abayobozi benshi basuye u Rwanda ntibataha batageze ku gicumbi cy’amateka ya jenoside, ngo bacyure ubutumwa basangiza Isi ngo yugarire cyane hato ‘Ntibizasubire ukundi” itazahera mu mvugo nsa.

Abayobozi batandukanye bagiye basura u Rwanda, twahera mu mwaka ushize wa 2016 kugeza none, tukahasanga ubutumwa abayobozi benshi bavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baburira Isi, bakanashima u Rwanda rwashibutse nyamara bamwe baratekerezaga ko ibyarwo byarangiye.

Perezida Magufuli wa Tanzania

Hari nyuma y’iminsi mike Dr Pombe Magufuli atorewe kuyobora Tanzania, uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu arukorera mu rwa Gasabo.
Kuwa 7 Mata 2016 yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse hamwe na Perezida Paul Kagame bacana urumuri rutazima ku rwibusto rwa Jenoside rwa Kigali.

Mu butumwa bwe yagize ati “Amateka y’u Rwanda yadusigiye isomo rikomeye ku Isi buri wese akwiye kwigiraho. Ndasengera abishwe muri jenoside, abayirokotse n’Abanyarwanda muri rusange. Ntidushobora guhindura amateka, ariko dushobora kugira icyo dukora uyu munsi n’ejo hazaza kugirango ijambo ‘ntibizongere kuba ukundi’ ribe impamo,”

Patrice Talon

Uyu mukuru w’igihugu wa Benin aheruka mu Rwanda mu mwaka ushize, nawe ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yahasize amagambo akomeza abanyarwanda.

Ati “Aha haruhukiye roho z’ibihumbi by’abantu, abagabo, ababyeyi, abahungu n’abakobwa bishwe bunyamaswa nyuma y’ikibi cyari cyigaruriye imitwe ya basaza na bashiki babo. Mu izina ry’abaturage ba Benin n’iryanjye bwite, nunamiye izi nzirakarengane kandi nizeza Abanyarwanda ko mutari mwenyine mu kwibuka ibi bihe bibi kandi biteye ipfunwe mu mateka y’ikiremwamuntu.”

Perezida Talon yagereranyije amateka y’Abanyarwanda n’inyoni ya phoenix izwi mu mateka ya kera, ko ipfa ariko mu ivu ryayo hakavukamo indi.

 

Uyu mukuru w’igihugu wa Benin aheruka mu Rwanda mu mwaka ushize, nawe ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yahasize amagambo akomeza abanyarwanda

Alpha Conde

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuwa 13 Gicurasi 2016 nibwo Perezida Alpha Conde wa Guinea yavuze ko ari ibintu bitumvikana uburyo abantu babanaga, baturanye, bashobora kugera mu bintu nk’ibi.

Ati“Mubabarire, mwigishe abakiri bato ariko hatagamijwe kwibagirwa, ahubwo gukorera hamwe mu kubaka igihugu kugira ngo ibi bitazasubira ukundi.”

Umwami Mohammed wa Morocco

Umwami Mohammed ni umwe mu bashyitsi bakomeye u Rwanda rwagize mu 2017, wagiriye uruzinduko mu Rwanda hagasinywa n’amasezerano menshi y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo yunamiraga inzirakarengane za Jenoside kuwa 20 Ukwakira 2016, yavuze ko Jenoside ari igice cy’umwijima kigize amateka Abanyarwanda bahuriyeho.

Ati “Ni amahano yagwiriye ikiremwamuntu kandi azakomeza gutera inkomanga ku mutima wa muntu. Ubu u Rwanda ruri kongera kubaho, rufite icyizere cya none n’ejo hazaza heza, aho buri wese azaba yita kuri mugenzi we, bakabana, mu bumwe, umutekano n’ituze bikaganza.”

 

Umwami Mohammed ubwo yunamiraga inzirakarengane za Jenoside kuwa 20 Ukwakira 2016, yavuze ko Jenoside ari igice cy’umwijima kigize amateka Abanyarwanda bahuriyeho

Benjamin Netanyahu

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’umugore we Sara basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali muri Nyakanga 2016.

Bati “Twababajwe cyane n’ibyo twabonye mu rwibutso rw’abazize kimwe mu byaba ndengakamere byabayeho, binatwibutsa bimwe mu bihura na Jenoside yakorewe abantu bacu. Ntibizasubire ukundi.”

“Imana irinde u Rwanda n’abaturage barwo kandi ihe umutekano warwo kurama, ituze n’uburumbuke.”

 

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’umugore we Sara basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali muri Nyakanga 2016

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari

Visi Perezida Hamid Ansari uheruka muri Gashyantare uyu mwaka, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo abasaga 250 000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yandikaga mu gitabo cy’abasura urwibutso, Hamid Ansari yashimye uburyo u Rwanda ruri kwivana mu bibazo bya Jenoside.

Yagize ati “Uruzinduko rwo kuri uru rwibutso ni intambwe mu kumenya ibyabaye. Mu izina ry’abaturage b’u Buhinde no mu ryanjye bwite, nshimye imbaraga Abanyarwanda bagaragaje mu kwivana mu bibazo by’urwango no kubaka ubumwe n’ubwiyunge.”

John Kerry

Uyu wari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga ku buyobozi bwa Barack Obama, yari mu Rwanda mu bikorwa byo kurengera ibidukikije ariko ntibyamubuza kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ati “Ni ahantu heza baruhukiye by’iteka hahanzwe nyuma y’amahano akomeye. Mwarakoze ku kazi kanyu mu gukumira no komora.”

Rev. Jesse Jackson Sr.

Kuwa 14 Kamena 2016 nibwo uyu mugabo ukomeye muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guharanira uburenganzira bwa muntu, yasuye u Rwanda, anagera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Yasize avuze ati “Imana idukize ikibi cyose.”

Mahmoud Abbas

Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine wari mu Rwanda yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Nyakanga 2016, yafashe umwanya agana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Mu butumwa bwe ati “Uyu munsi turazirikana n’agahinda kenshi, abazize Jenoside mu myaka 22 ishize, kandi ku ruhande rwanjye, urwa Leta ya Palestine n’abayituye, twihanganishije kandi twifatanyije na guverinoma n’abaturage b’incuti yacu, Repubulika y’u Rwanda.”

Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe ubucuruzi, Penny Pritzker

Penny wari ushinzwe ubucuruzi ku buyobozi bwa Perezida Barack Obama, yavuze ko ashyigikiye cyane imbaraga u Rwanda ruri gushyira mu kongera kwiyubaka nk’igihugu cyahuye n’amahano ya Jenoside.

Ati “Igihugu cyanyu cyubatse urwibutso rukomeye rufite akamaro mu gukomeza guteza imbere iki gihugu cyiza kugira ngo abagituye bazagire ahazaza heza. Nshimishijwe no kuba nasuye aha hantu hihariye.”

Umugore wa Perezida Patrice Talon uyobora Benin

Madamu Claudine Gbènagnon Talon wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, kuwa 9 Ugushyingo 2016 yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Madamu Talon yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ati “Muzahora iteka mu mitima yacu, munadutera umwete wo guharanira amahoro n’urukundo.”

Igikomangoma Sarah Zeid cya Jordan n’Umuyobozi wungirije wa HCR

Mu Ukwakira 2016, Igikomangoma Sarah Zeid yasuye Urwibutso rwa Kigali, nyuma yo gushyira indabo ahashyinguwe inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi, agira ati “Uwo mwete wo kongera gushibuka no gukomeza imbere ariko ntimwibagirwe, ukwiye kubera abandi urugero.”

Icyo gihe Komiseri Mukuru Wungirije w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku mpunzi ushinzwe kurengera impunzi, Volker Türk, we yagize ati “Mbega isomo isi yabonye! Hari byinshi umuntu yakwigiramo.”

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi

Muri Kamena 2016 Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Duhora tubibuka mu cyubahiro cyose.”

Minisitiri ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza

Minisitiri James Wharton kuwa 27 Nzeli 2016, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi, ku Gisozi.

Yagize ati “Ntabwo tugomba kuzibagirwa ahahise ariko tugomba gukorera hamwe kugira ngo ibi bitazasubira.”

“Tugomba kumenya ko tuvanamo amasomo kandi tukayaraga abazadukomokaho kugira ngo iki kintu giteye ubwoba gutya kitazasubira aho ariho hose ku Isi. Tuzahora tuzirikana ingaruka z’urwango kandi tuzirikane n’ahantu heza dushobora kugera twese turamutse dukoreye hamwe kandi tugashingira ku masomo twize.”

Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa

Uyu wari mu Rwanda yitabiriye inama uya World Economic Forum on Africa muri Gicurasi 2016, yasuye n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yagize ati “Natunguwe n’ibyo nabonye hano, by’umwihariko iterambere rimaze kugerwaho hano mu Rwanda ndetse n’icyizere abanyarwanda bafitiye ahazaza habo.”

“Birababaje kuba abantu benshi barishwe kubera urwango no kutabasha kumva neza ibikenewe mu kubaka igihugu. Ngomba kuvuga ko dushimira cyane Abanyarwanda kubw’urugendo bamaze gukora ngo babashe kurenga ibi bintu.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

Uyu muyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, yari mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

Yagize ati “Birababaje cyane, birakabije mu mateka y’ikiremwamuntu, kandi biratwereka agaciro k’ikiremwamuntu, agaciro k’ubumwe no kwibuka ko tutagomba kwibagirwa ibyahise, ahubwo tukubaka ejo hazaza. Ubu u Rwanda ni igihugu cyiza, biragaragara ko muhereye ku bihe byahise mugakorera hamwe, byabahaye umurava n’ingufu nyinshi.”

Uyu yanasabye ko binyuze mu mikino, abatuye Isi bakwiye kurushaho kurangwa n’ubworoherane.

 

Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine wari mu Rwanda yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Nyakanga 2016

 

Muri Kamena 2016 Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi

 


Kwamamaza

Kwamamaza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutumwa-bw-abayobozi-bakomeye-bashenguwe-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-basuye

Posté le 12/04/2017 par rwandaises.com