Abantu benshi bizewe bo mu rwego rushinzwe umutekano mu gihugu muri Uganda (ISO), bahishuriye Virunga Post ko Uganda n’u Burundi barimo gutegura igitero gihuriweho ku Rwanda.

Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’ibihugu byombi ntibahwema kugirana inama zo gutegura iki gitero, aho iziheruka ari izo Gen Gervais Ndirakobuca, ukuriye urwego rw’ubutasi mu Burundi yagiriye i Kampala inshuro ebyiri mu Ugushyingo ndetse n’umuyobozi wa ISO, Kaka Bagyenda akajya i Bujumbura muri uku kwezi.

Gen Ndirakobuca akaba ari no ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika kubera uruhare rwe mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Iyi mikoranire irimo kubaho mu gihe imigambi y’ibihugu byombi yo guhungabanya u Rwanda hakoreshejwe imitwe y’iterabwoba nka RNC, FDLR, RUD-Urunana, FLN, muri uyu mwaka ishegeshwe bikomeye n’ibitero by’ingabo za FARDC.

Abayobozi bakuru nka Mudacumura wa FDLR, Musabyimana wa RUD-Urunana, Sibomana wa RNC, bose barishwe, ibihumbi by’abarwanyi babo bafatwa mpiri basubizwa mu Rwanda.

Uwari umuvugizi wa FDLR, LaForge Bazeye n’uwari ushinzwe ubutasi, Lt Col Theophile Abega, bombi bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, bava mu nama y’ubufatanye i Kampala, ku butumire bwa Perezida Museveni, binyuze kuri Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’akarere Philemon Mateke.

Bombi bagaruwe mu Rwanda. Biyongera kuri Callixte Nsabimana wiyitaga Sankara, wari umuyobozi muri FLN, wafashwe na we agasubizwa mu Rwanda, aho arimo kuburana ku byaha by’iterabwoba ashinjwa.

Kuwa 31 Ukuboza 2018, impuguke za Loni zasohoye raporo kuri Congo, zihamya ko Uganda n’u Burundi, byashyizeho umuyoboro wo gushakisha abayoboke bajya mu mitwe y’abashaka guhungabanya u Rwanda binyuze mu cyiswe ‘P5’, kiyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Ikindi kandi, Uganda n’u Burundi byafatanyije mu mugambi wo mu Ukuboza 2017, wo kujyana abagera kuri 46 muri RNC, byose bigizwemo uruhare rukomeye na CMI. Aba bafatiwe ku mupaka wa Kikagati bajya mu myitozo ya RNC i Minembwe mu Majyepfo ya RDC, bakaba baragombaga kunyura i Bujumbura, bakakirwa na Gen Prime Niyomugabo, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka z’u Burundi.

Kuba hari mu Burundi na Uganda hari abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda byavuzwe kuva mu myaka itatu ishize. Ubuhamya bw’abafashwe bo muri iyo mitwe bwahamije ibyari bisanzwe bizwi ko inzira yo gushaka no kujyana abarwanyi mu mitwe igambiriye guhungabanya u Rwanda iri muri Uganda n’u Burundi.

Abajyanywe muri iyo mitwe bakuwe muri Uganda bajyanwa mu Burundi na CMI bakakirwa n’Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burundi. Muri Gicurasi 2019, ubwo Callixte Nsabimana yagezwaga mu rukiko, yemeye ibyaha byose ndetse bitera kwibaza ubwo yavugaga amazina abiri; Col Ignace Sibomana (wari ukuriye iperereza rya gisirikare) na Brig-Gen Abel Kandiho (uyobora CMI).

Abangaba ngo batangaga ubufasha bw’ibikoresho ndetse bakabizeza n’ibindi bazabaha. Ubugira kabiri, Callixte Nsabimana, yigambye ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda.

Abagabye ibi bitero bo mu mutwe we bambutse baturutse mu Burundi mu ishyamba rya Kibira binjira mu ishyamba rya Nyungwe. Bateye mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Mata umwaka ushize ndetse no mu Murenge wa Cyitabi mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018, bahungira mu Burundi.

Kimwe n’ibyatangajwe na Maj Mudhathiru wa RNC, ari mu rukiko yavuze uburyo we n’abasirikare be bagiye muri uyu mutwe bakuwe muri Uganda, bafashwa kugera i Bujumbura aho bacumbikiwe, bahabwa ibikoresho nyuma boherezwa muri Congo banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika byose bafashijwe n’abashinzwe umutekano mu Burundi.

Nta gushidikanya, nyuma y’igitero cyagabwe ku Rwanda mu Ukwakira uyu mwaka mu Kinigi, i Musanze, abarwanyi baticiwe cyangwa ngo bafatirwe muri iki gitero cyahitanye inzirakarengane 14, bahungiye muri Uganda.

Telefoni y’umwe mu barwanyi byagaragaye ko yavuganaga mu buryo buhoraho n’Umunyamabanga wa leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane n’akarere, Philemon Mateke.

Muri Nzeri 2017, byatangajwe ko Edgar Tabaro, umunyamategeko wa RNC, akaba yari n’intumwa hagati ya Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo n’abasirikare bakuru b’u Burundi barimo Gen Evariste Ndayishimye, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD.

Tabaro yanahuye na Gen Etienne “Steve” Ntakarutimana, wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi wasezeranyije RNC ubufasha. Ubwo yari yo, Tabaro yanahuye na Gen Agricole Ntirampemba (wari umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu by’umutekano, ubu akaba ashinzwe ubutumwa muri Perezidansi).

Yanahuye kandi na Emmanuel Sinzohagera, umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe amajyambere muri CNDD-FDD, n’abandi. Izi nshingano zatumye Tabaro akomeza kuvugana bya hafi na Brig Gen Abel Kandiho na Kaka Bagyenda, na we udasiba i Bujumbura.

Ikindi kandi ni uko muri icyo gihe ushinzwe kubaka ubushobozi muri RNC, yakiriwe i Kampala agahura na Kaka Bagyenda, baganira ku bikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba muri Uganda.

U Burundi bufite amatora mu 2020, naho Uganda iyafite mu 2021. Ubutegetsi muri ibi bihugu ntabwo bukunzwe, burashaka guteza akavuyo ndetse no guteza intambara n’umutekano muke kugira ngo bubone urwitwazo rwo gushyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu bityo bukureho amatora.

Ikindi kandi, intambara nk’iyi ntabwo ishoboka, barasa n’abashaka gufata icyemezo cy’uko bakeneye kubyikemurira nta wundi wabijyamo. Tuzareba uko ibi bizakemuka.

Yanditswe na Musangwa Arthur Kuya 28 Ukuboza 201