Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bukungu (World Economic Forum) rikora ubushakashatsi mu nzego zinyuranye, ryashyize u Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu 136 by’isi mu kurangwamo umutekano.

Iyi raporo yiswe ‘The Travel & Touris Competitiveness Report 2017’, isohoka kuva mu 2007, iba ikubiyemo uko igihugu gihagaze mu nzego zinyuranye hagamijwe gufasha inzego z’ubukerarugendo mu bihugu gutera imbere.

Iyi raporo ya 2017, igaragaza ko ku Isi igihugu kiza imbere mu kurangwamo umutekano ku kigero cyo hejuru ari Finland n’amanota 6.65, ikurikirwa na Leta Zunze Ubume Z’Abarabu n’amanota 6.6 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 6.39, kikaba igihugu rukumbi cyo muri Afurika kiza mu icumi bya mbere dore ko ikigerageza kuza hafi ari Maroc iri ku mwanya wa 20 n’amanota 6.14.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ikiza hafi ni Tanzania ifite amanota 5.05, Uganda ni iya 104 n’amanota 4.61, u Burundi ni ubwa 111 na 4.23 mu gihe Kenya iri ku mwanya wa 129 mu bihugu 136 ifite amanota 3.45.

Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ibindi biza inyuma cyane muri uru rwego kuko Amerika iri ku mwanya wa 84 mu gihe u Bwongereza buri ku wa 78. Uretse ibi bihugu ibindi birangwamo umutekano muke harimo Colombia ya nyuma, Yemen iyibanziriza, ibihugu byombi bikunda kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba bihitana abaturage.

http://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-rwaje-ku-mwanya-wa-9-mu-bihugu-bifite-umutekano-useseye-ku-isi

Posté le 16/04/2017 par rwandaises.com