Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko mu bantu batatu bifuza kuzaba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka bari gusinyisha hirya no hino mu gihugu, harimo abari kubikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko bafatira abantu mu tubari n’amasoko ndetse abandi baha abaturage amafaranga kugira ngo babasinyire.

Igikorwa cyo gushaka imikono y’abantu 600 kuri aba bifuza kuba abakandida, cyatangiye tariki 13 Gicurasi, iminsi 30 mbere y’uko gutanga kandidatire bitangira nkuko itegeko rigenga amatora mu Rwanda ribiteganya.

Kugeza ubu, abantu batatu batangiye guharanira kuzavamo abakandida bigenga mu matora yo ku wa 3 na 4 Kanama, harimo Mpayimana Philippe waje kwiyamamaza aturutse mu Bufaransa, aho yari amaze imyaka 14; Shima Rwigara Diane na Mwenedata Gilbert wigeze no kwiyamamariza kuba umudepite ntibyamuhira.

Aba bantu bose batangiye ibikorwa byo gushaka imikono nkuko babisabwa n’itegeko ariko ngo hari abatangiye kubikora mu buryo butemewe. Ubusanzwe itegeko rivuga ko ushaka iyo mikono ashobora kubikora ku giti cye cyangwa agashaka abantu bamenyeshejwe Komisiyo y’Amatora babimufashamo, ariko abo bakabikora byabanje kumenyeshwa ubuyobozi bw’akarere bagiye kubikoreramo kandi bigakorerwa ahantu hamwe hazwi nabwo.

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 habaga inama ihuje inzego zinyuranye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ku bijyanye n’amatora, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko bamwe muri abo bantu bifuza kuzaba abakandida bigenga bari gushaka imikono mu buryo butemewe n’amategeko, babikorera ahantu hatemewe.

Ati “Twagiranye inama nabo ku wa Gatanu tumaze kumenya ko batangiye n’uko babyifatamo kuko hari abagenda bakabikorera mu kabari bagasengerera abantu, hari abagenda ababasinyiye bakabaha amafaranga; ibyo byose twarabimenye turababuza tubabwira ko bakwiye kunyura ku buyobozi bakimenyekanisha, ko bakwiriye kumenyekanisha aho bazabikorera.”

Yakomeje agira ati “Nka Philippe [Mpayimana], avuga ko agomba kugenda, ko afite uburenganzira, ko atagomba kujya kwiyerekana, tukamubwira tuti ‘mu Rwanda ntabwo ari uko bimeze, hari ubutegetsi, ugomba kubumenyesha icyo ugamije’. Uwo mukobwa Diane [Rwigara] we atanga amafaranga. Turamubwira tuti ‘ntabwo ukwiriye gutanga amafaranga’, ati ‘rwose abantu baransinyira nkabona ko bangiriye neza kandi ndeba bakennye nkashaka kubafasha kubakura mu bukene nkabaha amafaranga.”

Prof Mbanda asaba abayobozi batandukanye korohereza abo bantu basinyisha, babafasha kubikora mu mutekano, bibuka ko nabo ari Abanyarwanda kimwe n’abandi kandi ko bafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa.

Ibi kandi byashimangiwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, wavuze ko abashaka imikono bageze no mu ntara ayoboye ndetse hagira na bamwe babikora mu nzira zitari zo.

Ati “Abakandida baraje mu ntara yacu kandi turabakira gusa nabo icyo tubasaba ni uko banyura mu nzira zemewe n’amategeko nta gusanga umuntu ajya gushaka abantu nijoro, atanga ruswa ngo bamusinyire n’ibindi bikorwa bitarimo ubunyangamugayo. Baraza ku buyobozi bakatubwira icyo bashaka, tukaborohereza kugira ngo bakore ibabazanye kandi kugeza ubu biragenda neza.”

Yakomeje agira ati “Hari abazaga bakajya kwandikira abantu mu tubari babasengerera, gusinyisha abaturage batazi impamvu bari gusinya, umuntu akaba yaza akakubwira ngo hari uburyo nshaka kuguha imfashanyo none wansinyira aha ngaha cyangwa ngo nunsinyira nzaguha ibi n’ibi. Ibyo rero nibyo twanze.”

Amategeko agenga amatora ateganya ko umuntu ushaka kwiyamamaza nk’umukandida wigenga agomba kubona imikono y’abantu 600, ndetse ntagomba kujya munsi y’abantu 12 bamusinyira muri buri karere.

Biteganyijwe ko hagati ya tariki 12 na 23 Kamena, hazakirwa kandidatire. Tariki 27 uko kwezi, Komisiyo y’Amatora izatangaza kandidatire z’agateganyo mbere y’uko hatangazwa iza burundu tariki 7 Nyakanga.

Abazaba bemejwe nk’abakandida, bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki 17 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama, bucya haba amatora ny’ir’izina.

 

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iyi nama

 

Abayobozi b’uturere tw’intara y’Amajyaruguru mu nama ivuga ku matora

 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Claude Musabyimana, aganira n’itangazamakuru

 

Prof Kalisa Mbanda aganira n’itangazamakuru
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diane-rwigara-na-mpayimana-bashyizwe-mu-majwi-mu-bashaka-imikono-ya-kandidatire
Posté le 23/05/2017 par rwandaises.com