Mu gihe amatora ya Perezida wa Repubulika agenda yegereza muri Kamena uyu mwaka, ibiganiro bishyushye biriyongera, bamwe barigaragaza nk’abakandida mu matora ariko hakaba n’abaca amarenga ko ubuyobozi u Rwanda rufite ari ntagereranywa.

Mu kiganiro InFocus gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umunyamakuru Eugene Anangwe, yatumiye Umuyobozi w’Ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza na Dr. Lonzen Rugira, impuguke muri Politiki mu karere k’Ibiyaga bigari.

Ni ikiganiro cyabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Mata 2017, aho aba bagabo bombi bagiye impaka by’umwihariko kuri gahunda zitandukanye za leta zijyanye na demokarasi.

Dr Frank Habineza unaherutse gutangaza ko azahatana mu matora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, yasobanuye ko ishyaka rye rikora kuva mu 2009, ryagiyeho rigamije gufasha u Rwanda kuba igihugu cyiza kuruta uko rwari rumeze.

Ingingo yakuruye impaka nyinshi ni uko Dr Habineza yavuze ko ishyaka rye ryanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko muri Kanama 2013, iminsi ibiri mbere y’uko gutanga abakandida mu matora y’abadepite birangira, bityo ntirihatanire imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuba nta badepite barihagarariye ngo ni inzitizi rihura nayo ituma ritabasha kugeza ibitekerezo byaryo kure hashoboka.

Yagize ati “Twashakaga umuntu mu Nteko Ishinga Amategeko ariko twanditswe ku munota wa nyuma bityo ntibyari bigishobotse ariko ibyo ntibizatubuza kwitabira amatora y’abadepite umwaka utaha, tuzabikora. Ariko nk’ishyaka twafashe umwanzuro wo kubanza kujya mu matora ya Perezida, ay’Inteko Ishinga Amategeko azaza nyuma. Nk’ishyaka, twemeje ko tuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri iyi Kanama.”

Kuri iki, Dr Lonzen Rugira yavuze ko Habineza atabona neza akamaro ko kugira abadepite bafasha mu gutuma imigambi ya Perezida ishoboka ari nabyo bituma ashyira imbere kuba Perezida aho gutekereza ku kugira abadepite.

Ni icyo yise ikosa rishingiye ku miterere ya demokarasi u Rwanda rugenderaho, aho Perezida atorwa n’abaturage aho kuba yakwemezwa n’abadepite.

Ati “Ni ikosa kuko Dr Frank ntabwo abona inyungu ziri mu kugira abadepite mu gutambutsa gahunda runaka ariko arashaka kwiyamamariza kuba Perezida.”

Green Party ni nk’umwana

Dr Frank Habineza yavuze ko demokarasi u Rwanda rwimitse itabyazwa umusaruro uko yakabaye kuko iyo bije mu kuganira usanga ishyaka riri ku butegetsi ari ryo rifite ijambo rinini mu byemezo byose bifatwa, no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yakomeje avuga ko nubwo hari amashyaka yariho mbere ya Jenoside nka PL na PSD, ubona hari umwanya munini FPR yiharira n’ayo mashyaka agatinya kuyinenga kabone n’ubwo bakorana, bitewe ahanini n’uburyo yafashe ubutegetsi nyuma yo guhagarika Jenoside.

Dr Rugira yavuze ko hari ibyo FPR yakoze andi mashyaka yose adashoboye, bishingiye ku kumvikanisha ibitekerezo byayo igendeye ku mateka no ku gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.

Ati “FPR imaze hafi imyaka 30 iriho […] ishyaka rye [Dr Frank] ririho kuva mu 2009; ni imyaka irindwi, umunani, gutyo…iri ni ishyaka rito. Ikiganiro hagati ya Green Party na FPR ni ikiganiro hagati y’umuntu mukuru n’umwana, ntabwo cyaba ari ikiganiro gisanzwe mu bijyanye no kungurana ibitekerezo.”

Iyi ngingo Rugira yayisobanuye avuga ko imyaka FPR imaze iyihesha uburenganzira bwo kuba ifite ibitekerezo bikuze ku buryo ibitanga bikumvikana mu gihe Green Party nta bunararibonye iragira mu mikorere.

Ati “Ibaze ikiganiro cy’umuntu w’imyaka 30 n’umwana w’imyaka umunani?”

 

Dr. Lonzen Rugira mu kiganiro InFocus kuri RBA

Usibye kuba FPR yarahagaritse Jenoside, Dr Rugira yavuze ko yanagize Guverinoma itanga umusaruro aho umuyobozi ukoze amakosa ayaryozwa, atanga ingero z’abayobozi bafatirwa muri ruswa bagashyikirizwa inkiko nubwo Habineza kuri iki yavuze ko bakabaye badakora bene ayo makosa.

Guhana abarenze ku nshingano ni ibintu Dr Rugira avuga ko biyihesha umwanya n’ijambo bikomeye, kuko amashyaka atavuga rumwe nayo atazabona aho amenera mu gihe muri FPR buri muyobozi abazwa inshingano ze, n’ukoze nabi akabiryozwa.

Dr Frank Habineza we avuga ko icy’ingenzi ari ibitekerezo bifatika ishyaka ryaba ryarihaye kugenderaho, kurusha imyaka ishyaka rye ryaba rimaze.

 

Dr Frank Habineza aherutse gutangaza ko azahatana mu matora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiganiro-green-party-yagirana-na-fpr-ni-nk-icyo-umwana-yagirana-n-umuntu
Posté le 04/05/2017 par rwandaises.com