Bigoranye Rayon Sports yasezereye Musanze FC mu gikombe cy’Amahoro. Nyuma yo kunganya ibitego 3-3 kuri iki cyumweru igiteranyo cy’umukino ubanza n’uwo kwishyura cyabaye ibitego 5-4. Byatumye Rayon sports ibona itike yo kuzahura na Police FC muri 1/4 cy’iri rushanwa.

Ibitego bitatu bya Kwizera Pierrot byahesheje Rayon sports itike ya 1,4

Ibitego bitatu bya Kwizera Pierrot byahesheje Rayon sports itike ya 1/4

Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro wagoye cyane Rayon sports  nubwo yari yatangiye neza. Masudi Djuma yahuraga n’abatoza bakinnye muri Rayon sports Habimana Sosthene Lumumba na Ndikumana Amadi Katauti.

Ku munota wa gatandatu gusa Rayon Sports yafungure amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku mupira wazamukanywe na Nsengiyumva Mustapha ahereza Mugheni Fabrice nawe awuha Kwizera Pierrot ukomoka i Burundi atsinda igitego cya mbere.

Uyu musore yatsindiye Rayon Sports  igitego cya kabiri ku munota wa 18 ku mupira yahawe  n’umusore uri kwitwara neza atanga imipira ivamo ibitego Nsengiyumva Mustapha, umwe mu bakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Mata muri shampiyona y’u Rwanda.

Ku munota wa 32 Musanze FC yahise isimbuza, Lumumba akuramo Segawa Mike atanga umwanya kuri Jean Pierre Maombi wihinduye cyane uyu mukino hagati mu kibuga.

Ku munota wa 45 kapiteni wa Musanze FC Peter Otema wahoze muri Rayon sports yafashe icyemezo acenga myugariro Nzayisenga Jean d’Amour na Niyonzima Olivier, Manzi Thierry nawe ntiyashobora kumuhagarika atsinda igitego cya mbere cya Musanze FC bituma igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

Ku munota wa 62, Maombi Jean Pierre winjiye asimbuye, yatsinze igitego cya kabiri cya Musanze FC ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Tuyisenge Pekeyake bita Pekinho.

Igitutu Musanze FC yotsaga Rayon cyatumye ihita isimbuza Niyonzima Olivier asimburwa na Muhire Kevin biranayihira kuko ku munota wa 70 Rwabugiri Omar urindira Musanze FC yafatiye  umupira hanze y’urubuga rw’amahina  umusifuzi atanga na coup franc yinjizwa neza na Kwizera Pierrot, igitego cya gatatu cy’uyu musore muri uyu mukino.

Mutonga Moikima Pignol yasubije abakunda Musanze FC ikizere ayishyurira igitego cya gatatu ku munota wa 87 byatumye isatira cyane mu minota ya nyuma ishaka igitego cya kane cyashoboraga kuyihesha itike ya 1/4 ariko ntibyashoboka, ahubwo iyo tike ibonwa na Rayon sports kuko yatsinze 2-1 mu mukino ubanza.

Uko imikino yose yagenze:

Kuwa gatandatu

  • APR Fc 4-0 Sunrise Fc (Igiteranyo 4-0)
  • SC Kiyovu 2-1 Marines Fc (Igiteranyo 2-2)
  • Amagaju Fc 3-0 La Jeunesse (Igiteranyo 5-0)
  • Gicumbi Fc 1-1 Police Fc (Igiteranyo 1-3)

Ku cyumweru

  • Rayon Sports 3-3 Musanze Fc (Igiteranyo 5-4)
  • Espoir Fc 2-0 Etincelles Fc (Igiteranyo 3-1)
  • AS Kigali 1-1 Mukura VS (Igiteranyo 3-1)

Kuwa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017

  • Bugesera Fc vs AS Muhanga (Bugesera, 15:30)

Uko amakipe azahura muri ¼

  • Rayon Sports vs Police FC
  • APR FC vs Bugesera FC /AS Muhanga
  • Marines FC vs Espoir FC
  • AS Kigali vs Amagaju FC
  • https://umuseke.rw/rayon-sports-yasezereye-musanze-fc-izahura-na-police-fc-muri-%c2%bc.html
  • Posté le 15/05/2017 par rwandaises.com